AmakuruImyidagaduro

Junior Multi system yasezeweho bwa nyuma, nyina yatanze ubuhamya ku rupfu rwe

Karamuka Jean Luc wamamaye mu gutunganya umuziki nka Junior Multisystem, mu marira n’agahinda kenshi yashyinguwe nyina akaba yavuze ko urupfu rwamugeze amajanja inshuro 2 ubwa 3 rukamutwara.

Yashyinguwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nyakanga 2023 ni mu gihe yitabye Imana tariki ya 27 Nyakanga 2023 azize uburwayi.

Ni uburwayi bwafashe akaboko baciye kubera impanuka yakoze muri 2019.

Yashyinguwe nyuma y’uko haraye habaye umugoroba wo kumwunamira witabiriwe n’abahanzi benshi batandukanye cyane ko ari bo yakoreraga indirimbo.

Aba bahanzi barimo Tom Close, Riderman, King James, Butera Knowless, Oda Paccy, Bruce Melodie, Marina, DJ Pius, MC Tino, Bahati wahoze muri Just Family.

Uretse aba ariko kandi harimo Platini, Young Grace, Kid Gaju, Tonny Unique, Uncle Austin, DJ Zizou n’abandi batandukanye babanye na Junior Multisystem mu rugendo rw’umuziki.

Buri muhanzi wari witabiriye uyu mugoroba yahabwaga umwanya akagira icyo avuga kuri Junior Multisystem hanyuma akaririmba agace gato ku ndirimbo bakoranye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo habayeho umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma mbere y’uko ajya gushyingurwa, wabereye muri Ituze Garden Kimironko.

Jeanine Karamuka, nyina umubyara mu buhamya bwe yavuze ko ku myaka 30 Junior yitabiyeho Imana, urupfu rwamugeze amajanja inshuro 2 ariko ubwa 3 rukaba rumutwaye.

Yavuze ko ku nshuro ya mbere yari afite umwaka n’igice babaga i Burundi ubwo Junior yagwaga mu ngunguru y’amazi bakagira ngo byarangiye, kera kabaye yaje kuzanzamuka ariko uyu mubyeyi yari yamaze kwiyakira ko umuhungu we wari uruhinja yashizemo umwuka.

Indi nshuro ni impanuka yagize ubwo bari baragarutse mu Rwanda akanyura mu kirahure cy’imodoka bageze i Nyamata baza i Kigali, nabwo ngo byasaga n’ibyarangiye ariko ku bw’amahirwe aza kugaruka mu buzima. Iyi nshuro nabwo byasaga n’ibyararangiye ariko aza kugaruka mu buzima.

Yakomeje avuga ko atazi ko azabasha kubaho atamufite gusa ngo yishimira kuba umwana we agiye ari umukiranutsi.

Nyuma y’isengesho ryo kumusabira akaba yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger