AmakuruImyidagaduro

Jules Sentore yahawe inkoni y’ubushumba y’injyana Gakondo

Umuhanzi Icyoyitunguye Jules Bonheur yamenyekanye mu muziki ku izina rya Jules Sentore,mu gitaramo cy’ubudasa ‘Inganzo yaratabaye’  cyabaye ku wa 05 Nyakanga 2019,  muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) , n’ igitaramo yaherewemo inkoni ya Sekuru aragizwa injyana Gakondo.

Iki gitaramo ‘Inganzo yaratabaye’ cyaranzwe n’umuziki w’umwimerere.  Jules Sentore yari ashyigikiwe na Intore Masamba, Ingangare, Ibihame Cultural Troupe ndetse na Gakondo Group.

Iki gitaramo cyatangijwe na Gakondo Group yari igizwe na Michel, Audia Intore, Samuel, Emmanuel n’abandi bafatanyije kuririmba indirimbo ‘Nzarara mbabonye’, ‘Urw’abahanga n’abahanzi’, ‘Ni wowe’, ‘Girubuntu’ n’izindi.

Itsinda Ingangare babarizwa mu Bubiligi nibo bakurikiye Gakondo Group . Ni itsinda rimaze kubaka ibigwi mu muziki gakondo bageze ku rubyiniro bambaye imyenda y’ibara ry’umweru ndetse n’amafurari afite ibara ry’ubururu bavuga  ko bari bakumbuye gutaramira ku ivuko kandi ko bishimiye gufasha umuvandimwe wabo (Jules Sentore) mu gitaramo.

Jules Sentore yaje ku rubyiniro yambaye ipantalo ya kaki, inkweto y’ibihogo, imikufi ku kuboko, umusatsi yakaraze ndetse n’umwitero. Yahagaze ku rubyiniro ubona ko yizihiye gutaramira abayobotse injyana Gakondo.

Jules Sentore yahereye ku ndirimbo ‘Imbere ni heza’ ayisoje abona kuramutsa abaje kumushyigikira muri iki gitaramo , akomereza ku ndirimbo ‘Umpe akanya’ yakoranye n’umuhanzikazi Teta Diana, yakomereje kuyo yise   ‘Udatsikira’ indirimbo yatumye atangira guhangwa amaso muri gakondo , yunzemo indirimbo ‘Gakondo’ indirimbo aherutse gushyira ahagaragara vuba aha.

Yaririmbye indirimbo ze hafi ya zose izamaze kugera hanze ndetse n’izitarasohoka , Yaririmbye kandi indirimbo ‘Sine ya mwiza’, ‘Indashyikirwa’ yungamo ‘Ngera’ yabaye nk’ibendera ry’umuziki we. Ni indirimbo yamwaguriye amarembo mu muziki nyarwanda ugezweho ndetse  imuha umwihariko mu bakora injyana Gakondo agifite kugeza ubu.

Jules Sentore yagarutse ku rubyiniro akenyeye kinyarwanda. Yari yambaye umushanana n’inigi mu ijosi. Yahereye ku ndirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yise ‘Warakoze Mana’. Iyi ndirimbo ayigeze hagati yahamagaye Buravan aramusanganira ku rubyiniro bahuza kubyinana bya Kinyarwanda.

Jules Sentore mu gice cya mbere akigera ku rubyiniro

Muyango yaririmbye muri iki gitaramo mu buryo butunguranye nyuma y’uko benshi basabye ko bashaka kumva ijwi rye.

Muyango agihamagarwa ku rubyiniro yahereye ku ndirimbo  ndirimbo yise ‘Mwiriwe neza’. Ni indirimbo yisanzuye muri benshi bakunze uyu muhanzi kuva agitangira urugendo rwe rw’umuziki .

Ubwo yari  ageze ku ndirimbo yise  ‘Nyemerera mvunyishe’ Jules Sentore yamusanganiye bafatanya kuyiririmba binyura benshi bitabiriye iki gitaramo bifuzaga ko Muyango akomeza kubaririmbira.

Mariya Yohani yahamagawe ku rubyiniro nyuma yaho umwe mu bari bayoboye iki gitaramo, yabajije abitabiriye niba bashaka kumva ijwi rya Mariya Yohana bose bahanikira rimwe amajwi bavuga ‘Intsinzi’. Mariya Yohana yazamutse ku rubyiniro aherekejwe n’abandi babyeyi barimo n’umugore wa Minani Rwema witwa Jacky Umulisa .

Yaririmbye indirimbo ‘Intsinzi’ izamura ibyishimo bya benshi mu bitabiriye iki gitaramo dore ko ari indirimbo ikunzwe n’abingerizose (abakuze n’abakiri bato)
Masamba yaserutse mu mwambaro wa gisirikare. Yaririmbye indirimbo nyinshi zifashishijwe ku rugamba rwo kubohora igihugu nk’intego y’iki gitaramo

Mbere y’uko aririmba buri ndirimbo yavugaga uko byabaga bimeze, Yaririmbye indirimbo nka ‘Jenga taifa’, ‘Kigali’, ‘Zagishe zitashye’, ‘Konjogera’ iri mu ndirimbo zikunzwe cyane n’izindi.

Yaririmbye na nyinshi mu ndirimbo bigishijwe na Sentore Athanase [Umubyeyi we]. Indirimbo yahimbye Inkotanyi zafashe igihugu, izo yahimbiye muri CND, mbere na nyuma y’urugamba n’izindi zanyuze benshi.
Yavuze ko yamaze igihe kinini akora igitaramo ‘Inganzo yaratabaye’ yanzura guharira Jules Sentore kugira ngo n’abato bagire uruhare mu gusigasira ibyagezweho mu Rwanda.

“Inganzo yaratabaye ni igitekerezo cyanjye. Inganzo nayijyanye ku rugamba ngira Imana ndanayitahana. Icyiza cyanjye n’uko nshaka kuyiraga abana bato kugira ngo nabo bayikomeze.”

“Jules rero mwabonye maze imyaka igera kuri ine nkora ‘Inganzo yaratabaye’ kandi bari bahari na Gakondo ubu ngubu mu mwanya ndaza kubabwira uko mubigenza kugira ngo iyi nganzo nyihe urubyiruko nabo bakomeze amajoro twabarariye mu mvungure nyinshi mu bishyimbo byinshi mu mazi ataboneka.”

“Turasaba rero ngo mukomeze…ariko icyo dushaka ubu ng’ubu ni intambara yo kubaka igihugu cyacu. Turifuza ko mwese muba inkotanyi.”

Masamba yahagamaye Jules Sentore ku rubyiniro amushyikiriza inkoni yavuze ko nawe yayihawe na Se Sentore Athanase amuragiza injyana ‘Gakondo’. Yavuze ko Jules Sentore ariwe ukwiye kuragizwa injyana ‘Gakondo’ kuko akiri muto kandi bamwitezeho impinduka.
Jules Sentore yaragijwe ‘Gakondo’

Jules Sentore yavuze ko inkoni yahawe agiye kuyikoresha mu bikorwa bitandukanye kandi yizera neza ko azagerageza kwitwara neza. Yahigiye kugeza mu gihugu hose gakondo, ndetse ikambuka imipaka ikagera no mu mahanga bakamenya umuco nyarwanda kuko ari mwiza ushimishije kandi unogeye amatwi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger