Jules Sentore umaze iminsi atererwa imijugujugu kuri murandasi yikomye abiyita abanyamakuru ba showbiz
Hashize iminsi umuhanzi Jules Sentore aterwa imijugujugu ku mbuga nkoranyambaga kubera ubutumwa yatanze kuri Twitter bugahuzwa n’indirimbo nshya ya Meddy “My Vow.
Ibi byaje nyuma yaho umuhanzikazi Teta Daina wanditse ko views za Youtube zigurwa mu gihe hatangiye gukwirakwizwa inkuru zimaze iminsi zivuga ko indirimbo ” My Vow “yagize Miliyoni imwe ya views , bamwe bagatekereza ko zaguzwe.
Byavuye ku mbuga nkoranyambaga bikomereza mu itangazamakuru, Jules aravuga ko yababajwe no kuba hari abanyamakuru babyijanditsemo bakabihuza .
Jules Sentore abinyujije kurubuga rwa Instagram avuga ashize amanga ko “mu Rwanda ibyiciro byose by’ubuzima byateye imbere” usibye “itangazamakuru ryiyita irya showbiz”.
Kumenyesha
Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.
Nyuma y’ubwo butumwa bwa Jules bimwe mu bitekerezo byabukurikiye, hari abamushyigikiye bavuga ko ubunyamwuga mu itangazamakuru bukiri hasi, abandi bavuga ko imvugo ye yuzuye ubwishongozi.
Gusa iyo uganiriye na Jules Sentore akubwira ko mu butumwa yatanze atavuze itangazamakuru muri rusange, ahubwo yavugaga “abiyita abanyamakuru” kandi batarangwa n’ubunyamwuga.
Mu kwerekana ko inkuru zamutangajweho zari zigamije kumusebya, ntacyo zangije ku mubano mwiza asanzwe afitanye na Meddy afata nk’Ikirenga mu bahanzi.
Jules yagiye kurubuga rwa Twitter amushimira ko ari “intore yabyihariye”, asoza yibutsa ko urukundo rugomba kogera.
Yanditswe agira ati ” Uraho neza Ikirenga mubahanzi @Meddyonly komeza Imihigo uri Intore yabyihariye.
NI RWOGERE ” ashyiraho nakamenyetso k’umutima kerekana urukundo.
Hari amakuru avuga ko uyu muhanzi ko afite gahunda yo kuzegera aba banyamakuru bamuharabitse bakaganira, akababaza impamvu bashishikazwa no kumukamira mu kitoze.
Gusa nanone bamwe mubakurikira iby’umuziki w’u Rwanda bavuga ko Jules yari akwiriye kuvuga abo bamuharabitse cyangwa batakoze kinyamwuga aho kuvuga itangazamakuru muri rusange.
Joel Rutaganda ayobora Ihuriro ry’Abanyamakuru b’Imyidagaduro mu Rwanda (RSJF). Asanga hakenewe inama yahuza Jules Sentore n’abanyamakuru bafitanye amakimbirane.
Joel avuga ko nta kibazo abona mu kuba Teta na Jules baravuze ko views za Youtube zigurwa, cyane ko ari ibintu bisanzwe bizwi ndetse hari n’imbuga zifasha ababikeneye.
Joel avuga ariko ko Jules na we atakabaye yaratwawe n’uburakari ngo akoreshe amagambo akakaye, yagombaga kureka agatuza akavuga ibintu yatekerejeho neza.
Ku rundi ruhande ngo hazabaho no kwegera igitangazamakuru cyaharabitse Jules kugira ngo ubutaha mbere yo gusohora inkuru bajye babanza gusuzuma ubuziranenge bwayo.
Abakurikira imibereho y’uruganda rw’imyidagaduro muribuka Jay Polly akoresha ijambo “amadebe” avuga abanyamakuru Jean Paul Ibambe, Patycope na Ally Soudy.
Jules we ntawe yise idebe, yasabye abanyamakuru biyita aba showbiz kureka amatiku ndetse n’amateshwa, tutibagiwe no gukurura inzangano ati, “ibyo twarabirenze”.
Ibi bamwe bashatse kubihuza nk’ibyakurikiye ibyabaye kuri Jay Polly ko nabyo byaba kuri Jules Sentore .
Gusa ku rundi ruhande benshi bemeza ko hari hakwiriye kohazabaho no kwegera igitangazamakuru cyaharabitse Jules kugira ngo ubutaha mbere yo gusohora inkuru bajye babanza gusuzuma ubuziranenge bwayo.
Yanditswe na Vainqueur Mahoro