AmakuruImyidagaduro

Jules Sentore uherutse kuragizwa injyana gakondo ategerejwe muri Danmark

Umuhanzi Icyoyitungiye Jules Bonheur wamenyekanye mu muziki nka Jules Sentore uherutse kuragizwa injyana Gakondo, yatumiwe kuririmba mu kwizihiza umunsi w’Umuganura mu gitaramo kizabera ku mugabane w’u Burayi i Denmark, kuya 31 Kanama 2019.

Jules Sentore yakunzwe mu ndirimbo “Umpe akanya” yakoranye na Teta Diana, “Ngera”, “Udatsikira”, “Kora akazi” n’izindi nyinshi. Ni umwe mu bahanzi bafite ubuhanga buhanitse mu ijwi aryanisha no gukunda injyana Gakondo yaragijwe na Masamba Intore.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,yanditse agira  ati “Abibwota masimbi nishimiye kuzaza kwifatanya namwe mu kwizihiza Umunsi w’umuganura i Denmark ni tariki 31Kanama 2019. Muzaze muri benshi maze twishimire ibyo twagezeho.”

Iki gitaramo cyateguwe n’abanyarwanda baba i Denmark bafatanyije n’Ambasade y’u Rwanda muri Nordics, kizabera Basay Saray.

Jules yatangaje ko yiteguye gukumbuza u Rwanda abanyarwanda batuye i Denmark.
Ati “Ndishyimye cyane bitarabaho. Kuba ngiye gutaramira abanyarwanda batuye i Denmark. Nzabakumbuza u Rwanda nisunze injyana Gakondo.”

Uyu muhanzi agiye gutaramira i Denmark nyuma y’uko muri Nyakanga akoze igitaramo “Inganzo yaratabaye” yatumiyemo Intore Masamba, Ingangare n’abandi. Ni igitaramo yakoze atanga ibyishimo kuri benshi banyuzwe n’umuziki gakondo w’u Rwanda.

Jules Sentore amaze kubaka izina mu njyana Gakondo afite ubuhanga bw’umwimerere mu kuririmba adategwa.

Mu 2013 yasohoye alubumu yise ‘Muraho neza’, mu 2017 amurika iyo yise ‘Indashyikirwa’ yazirikanyemo umurage yasigiwe na Sentore.

Ni umwe mu bahanzi bahatanye mu marushanwa akomeye mu muziki nyarwanda. Yahatanye muri Primus Guma Guma Super Stars ndetse no muri Salax Awards n’andi.

Jules Sentore yaragijwe injyana gakondo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger