Jules Sentore mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura nyina umubyara
Umuhanzi Jules Sentore ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura umubyeyi we waraye witabye Imana mu ijoro ryo kuwa 13 Werurwe 2018 i Kanombe azize uburwayi Umutako Fanny witabye Imana ku myaka 49 gusa.
Jules niwe mubyeyi umwe yari asigaranye kuko Se yaguye mu mpanuka, ndetse Jules ntiyagize amahirwe yo kumubona kuko yapfuye nyina akimutwite.Abinyujije ku rubuga rwa Instagram yanditse ibigwi ndetse n’ubutore bwa Umutako, nyina umubyara witabye Imana aho yagize Ati:
“ UMUTAKO wanjye dufite byinshi duhuriyeho mu buzima kuko umwanzi yaduhereye kera nkiri urusoro munda yawe impanuka y’imodoka idutwara Papa ariko twe tubaho n’ibindi byinshi. Gusa Imana yaguhanze ikaguha kwihanganira byinshi no kunezerwana n’abawe mwabyirukanye, ubu ikaba ishimye ko wakomereza ubutore bwawe imbere y’isumba byose ibyo nabyo ndabishimye. Ku Isi turababaye ariko mu ijuru bari kuvuza impundu. Igendere natwe udutegurire aho tuzazira tuzakomezanye igitaramo. R.I.P Mama wanjye UMUTAKO Fanny ”.
Jules Sentore wakomeje avuga ko atabonaga igihe nyina yaragezemo ko aho agana ari ku rupfu yatangarije ikinyamakuru Umuseke ko nyina yitabye Imana mu ma saa saba y’ ijoro”.
Mu kiganiro kandi musaza wa nyakwigendera Masamba Intore yagiranye na Igihe.com, yavuze ko ku munsi w’ejo kuwa Kabiri tariki ya 13 Werurwe 2018 ubuzima bwa mushiki we Umutako Fanny nibwo bwatangiye gukomererwa cyane ndetse yari yashyizweho imashini zimufasha guhumeka,Aha akabaYagize ati: “Ejo nagiye kumureba, wabonaga mu by’ukuri ko yatangiye kubabara cyane […] Yari yagiye muri coma, ntabwo yavugaga, urabyumva ko byari bikomeye. Muri iri joro rero nibwo yigendeye, byabaye nka saa saba za nijoro.”
Umubyeyi wa Jules Sentore witwa Umutako Fanny, ni umwe mu bana ba Sentore Athanase, ni we ugwa mu ntege Masamba Intore. Umutako wari uzwi ku kazina ka ‘Buce” asize abana babiri Jules Sentore na mushiki we witwa Uwamwiza Cassandra n’umwuzukuru umwe Rwamwiza Slaine[umukobwa wa Jules].
Umuryango wa Sentore ugiye guterana utegure ibijyanye n’imihango yo kumuherekeza no kumusezeraho bwa nyuma.