AmakuruAmakuru ashushye

Joseph Kabila yakomoje kubyo agiye gukora nyuma yo kuva ku mwanya w’umukuru w’igihugu

Joseph Kabila Kabange, wahoze ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko agiye gushyira imbaraga mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro, ubworozi n’ubwikorezi bwo mu mazi.

Jeune Afrique yanditse ko Kabila agiye gushyira imbaraga mu bucuruzi bushingiye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubworozi n’ubwikorezi bwo mu mazi cyane ko uyu mugabo asanzwe afite ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Ntara ya Tanganyika iyobowe n’umuvandimwe we, Zoe Kabila, guhera muri Mata. Aha hacukurwa amabuye ya lithium, zahabu na étain.

Kabila kandi afite inzuri yororeramo inka zisaga ibihumbi bitanu ahitwa Kimpese, ku kirwa cya Mateba n’ibindi bikorwa muri Pariki ya Kundelungu mu Ntara ya Katanga ndetse  na  Kingakati arirwo rwuri ruzwi cyane ko ari urwe.

Kabila yubakishije ubwato butwara abantu n’ibintu mu kiyaga cya Tanganyika, kuva mu mujyi wa Kalemie kugera ku cyambu cya Kigoma muri Tanzania.

Mu ntangiriro za 2019 nibwo Félix Tshisekedi yasimbuye Joseph Kabila, ku buyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko akomeza kugira ijambo muri Politiki y’iki gihugu kuko ayoboye ishyaka rifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko.

JosephKabila yasimbuwe na Félix Tshisekedi ku mwanya w’umukuru w’igihugu cya Congo (DRC)
Twitter
WhatsApp
FbMessenger