AmakuruInkuru z'amahanga

Joseph Kabila yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza “Masters Degree”

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,  ku myaka 50 afite ubu  yashyikirijwe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters Degree) .

Joseph  Kabila  wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019 , iyi mpamyabumemyi yahawe yayikuye muri Kaminuza yo muri Afurika y’Epfo.

Ikintu gitangaje cyavuzwe mbere y’umunsi umwe ngo Kabila ashyikirizwe iyi mpamyabumemyi, hari hakwirakwiye ibihuha bitandukanye bamwe bavuga ko yaba yahawe doctorat.

Taliki 22 Ukwakira ni bwo Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kaminuza ya Johannesburg, Prof Tshilidzi Marwala, yabwiye Voice Of America ko Kabila yari amaze igihe afata amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.

Uyu Prof Tshilidzi Marwala yavuze ko Kabila yigaga muri Kaminuza ya Johannesburg kuva muri 2017 kugeza arangije amasomo, akaba yarigaga ibijyanye n’Ububanyi n’Amahanga.

Joseph Kabila wafashe ubutegetsi nyuma y’iminsi icumi Se  Laurent-Désiré Kabila apfuye  kuri ubu ni umusenateri nyuma yo kuva ku butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri 2019 mu mahoro asimburwa Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo w’imyaka 58 watangiye kuyobora kuva taliki  25 Mutarama 2019.

Joseph Kabila yashyikirijwe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza “Masters Degree”

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger