AmakuruPolitiki

Joseph Kabila n’u Rwanda Perezida Tshisekedi yabashyize mu gatebo kamwe

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,Félix Tshisekedi yatangaje ko uwahoze Ari perezida wa Congo Joseph Kabila Ari umwe n’imitwe y’iterabwoba ikorera mu gihugu cye.

Ibyo yabitangarije muri ambasade ya Congo iri mu Bubiligi aho amaze iminsi arwariye nk’uko byavuzwe mu binyamakuru bitandukanye.

Muri iki kiganiro Tshisekedi yagize ati: “Ndabizi neza, Joseph Kabila ni umwe na M23 ashigikiye Corneille Nangaa. Simbahisha tuzahangana kandi nzamutsinda”.

Muri icyo kiganiro Kandi Perezida Félix yatsindagiye ko atazigera agirana imishikirano na M23.

Ati: “Nta na rimwe bizigera biba. Ntabwo nakwicarana na M23 ni abicanyi ndetse kandi ni umutwe w’iterabwoba”.

Yanatunze agatoki ingabo z’u Rwanda abashinja ubwicanyi bwakorewe abanya Congo avuga ko zihisha muri M23.

Nubwo perezida Félix avuga ibyo kuri mugenzi we Kabira, binavugwa ko Joseph Kabila Ari mu masomo muri Afurika y’Epfo rero ko adaheruka no mu gihugu.

Ibyo u Rwanda rushinjwa Kandi ko rukorana na M23 rwagiye rubihakana kenshi rugahamya ko ntaho ruhuriye n’ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuva aho intambara ihanganishije M23 n’ihiriro ry’Ingabi za Congo yatangira, M23 imaze kwigarurira ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa Congo, Dore ko no mu ntangiriro z’iki cyumweru uwo mutwe wigaruriye agace ka Ishasha gurupema ya Binza teritware ya Rutshuru gahuza Congo na Uganda.

Nyuma Yuko byatangajwe ko perezida F3lix atameze neza mu minsi ishize kubera uburwayi Ari ntabwo bwari bwamujyanye mu Bubiligi, umuvugizi we Tina Salama abinyujije ku rukuta rwe rwa x yatangaje ko kuri ubu ameze neza Kandi yiteguye gusubira mu gihugu cye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger