AmakuruImikino

José Mourinho yahishuye urwo yaboneye imbere y’abafana ba Juventus

José Mourinho, umutoza w’ikipe ya Manchester United yahishuye akaga yagiriye imbere y’abafana ba Juventus, anirengera ku myitwarire yagaragaje nyuma y’umukino ikipe ye ya Manchester United yari imaze gutsindamo Juventus ibitego 2-1.

Hari mu mukino wa kane w’itsinda H ikipe ya Juventus yari yakiriyemo Manchester United i Turin mu gihugu cy’Ubutariyani.

Juventus ni yo yafunguye amazamu mbere ibifashijwemo na Cristiano Ronaldo wayitsindiraga igitego cya mbere muri UEFA Champions league, kiza kwishyurwa kuri Coup Franc na Juan Mata. Ikipe ya Manchester United yabonye insinzi mu minota ya nyuma y’umukino ibifashijwemo na myugariro Alex Sandro waje kwitsinda igitego.

Nyuma y’uyu mukino, Jose Mourinho utoza Manchester United yafashe ikiganza cye agishyira ku gutwi atumbiriye abafana ba Juventus, ibintu abenshi bafashe nko gutuka aba bafana no kubakoba.

Nyuma y’uyu mukino, Mourinho yavuze ko ibyo yakoze yabitewe n’uko aba bafana bamututse mu minota 90 yose y’umukino, gusa ashimangira ko nta muntu yigeze atuka.

Ati”Natutswe iminota 90 yose. Njye uretse akazi kanjye nta kindi nkora. Umukino urangiye, nta muntu nigeze ntuka, ahubwo nakoze kiriya kimenyetso kugira ngo numve niba nongera kubumva. Naje hano nk’umunyamwuga ukora akazi ke, nyamara abantu batutse umuryango wanjye ari na yo mpamvu nakoze biriya. Singikeneye kongera kubitekerezaho.”

Gutsindira Juventus mu Butariyani byafashije Manchester United kwigarurira ikizere cya 1/8 cy’irangiza mu mikino ya UEFA Champions league, kuko yahise ifata umwanya wa kabiri mu tsinda H n’amanota 7. Ni nyuma ya Juventus iyoboye iri tsinda n’amanota 9.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger