AmakuruImikino

Jose Mourinho ni we uhabwa amahirwe yo gusimbura Niko Kovac waraye wirukanwe

Umunya-Portugal José Mário dos Santos Mourinho Félix ni we uza imbere mu batoza bahabwa amahirwe yo gusimbura Niko Kovac waraye wirukanwe na Bayern Munich.

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Croatia, yirukanwe nyuma y’ibiganiro byamuhuje n’umuyobozi wa Bayern Munich Karl-Heinz Rummenigge, perezida wayo, Uli Hoeness ndetse n’umuyobozi w’ibikorwa bya siporo Hasan Salihamidzic.

Ni nyuma y’uko uyu mutoza yari yashyizwe ku gitutu ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo Bayern Munich yandagazwaga na Frankfurt ikayitsinda ibitego 5-1 mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona y’Abadage.

Jose Mourinho kuri ubu udafite ikipe atoza kuva yasezererwa na Manchester United, ni we uhabwa amahirwe yo kugirwa umutoza mushya wa Bayern Munich. Ni ubwa mbere uyu mugabo uzwiho gutoza amakipe akomeye atandukanye yaba agiye gutoza muri shampiyona y’Abadage.

Amakuru yavugaga kandi ko uyu mugabo yanashoboraga kujya gusimbura Unai Emery muri Arsenal, gusa birasa n’aho kuba uyu munya-Espagne yakwirukanwa na Arsenal biri kure cyane.

Mu gihe kandi Emery yaba yirukanwe na Arsenal, Mourinho ntabwo ari we wahita ajya kumusimbura bijyanye n’amateka mabi afitanye n’iyi kipe, amateka yatangiye ubwo Arsene Wenger yatozaga Arsenal.

Mu bahabwa amahirwe yo kuba basimbura Emery mu cyimbo cya Mourinho, harimo Massimiliano Allegri kuri ubu udafite akazi nyuma yo gusezera Juventus cyo kimwe na Mikel Arteta wakiniye Arsenal magingo aya akaba yungirije Pep Guardiola muri Manchester City.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger