AmakuruImyidagaduroPolitiki

Jose Chameleone yikomye abakomeje kumwitirira gukoreshwa n’amashyaka ya Politike

Umuhanzi Jose Chameleone uherutse gutangaza ko ateganya kuziyamamariza umwanya wo kuyobora umujyi wa Kampala, yikomye abakomeje kuvuga ko akoreshwa n’imitwe ya politike yo muri iki gihugu.

Uyu muhanzi yavuze ko nta shyaka rya politike na rimwe akorana na ryo, ahubwo ko ateganya kuziyamamaza ku giti cye nk’umukandida wigenga.

Jose Chameleone yaherukaga gutangaza ko yinjiye muri politike ho yabitangaje avuga ko ateganya kuziyamamariza kuyobora umujyi wa Kampala mu matora ateganya kuba muri 2021 muri Uganda.

Abantu batandukanye bahise bavuga ko akoreshwa n’imitwe ya politiki itandukanye ihanganye muri icyo gihugu.

Hari abamwitiriye People Power ya mugenzi we w’umuhanzi Bobi Wine, abandi bamushinja gukorana bya hafi n’ishyaka rya NRM riri ku butegetsi.

Chameleone yamaganiye kure ibimuvugwaho ati “Nteganya kwiyamamaza nigenga ku giti cyanjye. Nta shyaka rya politikii mbamo nta n’ikarita y’ishyaka n’imwe ngira.”

Uyu mugabo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Valu Valu’ yasobanuye ko yafashe umwanzuro wo kwiyamamariza kuyobora Kampala nyuma yo gushyirwaho igitutu n’abamotari bo muri uwo mujyi.

Ati “Sinari mfite iki gitekerezo, ariko byatangiriye ku baturage ba Kampala ubwabo babinsabye cyane cyane abatwara Boda Boda bakomeje kunyinginga ngo niyamamaze. Bavuga ko ari njye muntu ukwiriye kuyobora muri uriya mwanya.”

Yongeyeho ko ashaka gutanga umusanzu we wo kubaka igihugu nk’uko Bobi Wine yamaze kuwutanga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger