Jose Chameleone yijeje abanya-Uganda ubwiherero buhagije nibaramuka bamutoye
Umuhanzi ukomeye muri Uganda wamamaye ku izina rya Jose Chameleone, akomeje kugaragaza ko afite gahunda yo kwicara ku ntebe y’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala, nyuma y’igihe gito amaze atangaje ko yamaze gufata icyemezo cyo kwinjira muri Politike ya Uganda.
Uyu muhanzi mu ihigo ye yijeje inkora mutima ze zimuri inyuma ko mu gihe yaba agiriwe icyizere na bo, agomba kuzabubakira ubwiherero rusange buhagije(Toilet) muri uyu Mujyi bitewe n’uko ubwari busanzwe buhari ari buke.
Ubusanzwe uyu muhanzi ukorera umuziki we mu gihu cya Uganda yavuze ko yiteguye kwinjira muri Politike ya Uganda ho yifuza kuzicara ku ntebe y’Umukuru w’Umujyi wa Kampala ari na wo murwa mukuru w’Iki gihugu.
Jose Chameleone ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Afurika cyane cyane muri Afurika y’Uburasirazuba, mu kwezi gushize nibwo yatangaje ko yafashe ingamba zo kuziyamamariza kuba Umuyobozi w’umujyi wa Kampla mu matora ateganywa kuba muri 2021.
Kuri iyi nshuro uyu muhanzi ari mu rugamba rwo gushakisha abazamuhundagazaho amajwi, kugira ngo yegukane uyu mwanya.
Muri iyi gahunda yasuye imijyi itatu; Makindye, Kawempe na Ggaba ashakisha uko yakwiyegurira imitima y’abatuye utu duce.
Yavuze ko natorwa azashyira imbaraga mu isuku n’isukura mu mujyi wa Kampala. Avuga ko umujyi wa Kampala utuwe n’abarenga miliyoni kandi ko udafite ubwiherero rusange buhagije.
Kuri Chameleone avuga ko nibura ubwiherero bumwe bukoreshwa n’abantu miliyoni. Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo “Valu Valu” yasezeranyije abaturage ko nibamutora azubakisha ubwiherero rusange bwinshi.
Avuga ko hari byinshi avuga benshi bakavuga ko ‘yikinira’ ariko ngo iyi ngingo ayishakamyeho. Yongeraho ko hari byinshi abayobozi bizeza abaturage ariko ntibikorwe, kuri we ngo azashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje.
Yagize ati “Bivuze ko ubwiherero bumwe rusange buzafasha bamwe muri twe. Kuba bamwe mu baturage batabasha kubona ubwiherero rusange bituma hari benshi bandura indwara zituruka ku mwanda ari nayo nkomoko y’impfu ku bagore, abagabo n’abana babo.”
Ngo mu Mijyi nka Kamwokya, Kpc, City Square, New Taxi Park, Old Taxi Park, Nakivubo, Queens way hari ubwiherero burindwi rusange kandi nabwo nta suku bufite. Kuya 30 Mata 2019, umuhanzikazi Irene Ntale nawe yemeje kwiyamamariza kuyobora Umujyi wa Kampala usanzwe uyoborwa na Erias Lukwago umaze imyaka umunani.
Chameleone avuga ko igihe ari iki kugira ngo agire uruhare mu iterambere ry’igihugu cye kandi ko bitumvikana ukuntu umuyobozi adatanga serivisi nziza ku baturage mu gihe amafaranga ahembwa ava mu misoro yabo. Yavuze ko Umujyi wa Kampala utuwe n’abarenga miliyoni ebyeri kandi ko buri ku munsi Kampala ishobora kugendererwa n’abarenga miliyoni enye.