Jose Chameleone yatandukanye burundu n’uwari umugore we
Kuri iki cyumweru, Joseph Mayanja[Jose Chameleone] umuhanzi wa mbere ukunzwe muri Uganda yatangaje ku mugaragaro ko ibye na Daniella wari usanzwe ari umugore we byarangiye.
Uyu muhanzi yemeje iby’aya makuru mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Facebook aho yavuze ko ari icyemezo cyamugoye gufata gusa gikwiye ku rundi ruhande.
Chameleone yagize ati”Buri kimwe kigira iherezo ryacyo. Naratsinzwe, sinabaye umwiza nakabaye! Ikindi dukeneye ni igiki? Imana yaduhaye umugisha, iradukunda kandi izahorana natwe buri gihe.”
“Abantu b’ibicucu bazatekereza ko ari nk’ubuntu twagiriwe, bazane ibitekerezo byabo by’ubucucu, gusa kuri twe tuzi neza ibyo tugiyemo, ibyabaye byarabaye! Ni ngombwa ko tubaho kuruta kwikunda ubwacu.”
“Ubu ndi njyenyine gusa sindi gushakisha…Ndakuretse genda ube Daniella. Imana izahore ikumpera umugisha. Sinshobora kwisobanura kuruta uko ndi.”
Inkuru yitandukana rya Chameleone yari yavuzwe ku wa gatatu w’iki cyumweru kubera Post yari ku rukuta rwa Facebook rw’uyu muhanzi nyuma ikaza gutsibwa, gusa Chameleone yanyomoje aya makuru avuga ko urukuta rwe rwa Facebook hari uwarwinjiriye.
Ibi bije bikurikira gatanya Atim Daniella wari warashyingiranwe na Chameleone mu buryo bwemewe n’amategeko yagiye kwaka mu rukiko mu mwaka ushize, kugira ngo arangize umubano w’imyaka 9 yari amaze abana na Chameleone.
Intandaro yo kugira ngo Daniella ajye kwaka gatanya, ni uko Chameleone ari umunyarugomo ngo wahoraga amuhondagura buri gihe ubwo yabaga ageze mu rugo. Avuga ko yatangiye kubaho muri ubu buzima kuva muri 2013.
Daniella na Chameleone bari bamaze imyaka 9 babana nk’umugore n’umugabo, bakaba bafitanye abana batanu.