Jose Chameleone yasuye inshuti ye Bobi Wine aho arwariye mu bitaro. (AMAFOTO)
Jose Chameleone nyuma yo kubimbirurira abandi kwandika ibaruwa isaba ko Bobi Wine arekurwa , mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 30 Kamena 2018 yasuye uyu mudepite Robert Kyagulanyi akaba n’umuhanzi Bobi Wine mu bitaro bya Lubaga Hospital i Kampala.
Jose Chameleone yanditse kurukuta rwe rwa Facebook yavuze ko yishimiye gusura uyu muvandimwe we ndetse anamuha ubutumwa bukomeye agira ati ” Ndabizi waciye muri byinshi , nishimiye kugusura ngo ndebe uko ubuzima bwawe bwifashe , abantu benshi ntibiyumvisha ubu bushuti bwanjye nawe muri biriya bihe , gusa nterwa ishema nuko wowe uzi kure twavuye tukiri abana bato baje kuvamo abapapa n’abagabo b’icyubahiro.”
Uyu muhanzi bwa mbere Bobi Wine agitabwa muri yombi niwe wamburiye abandi bantu batandukanye bagiye bandika amabaruwa no kumbuga nkoranyambaga basaba ko Bobi Wine afungurwa. Ibi nabyo Kose Chameleone yabikomojeho agira ati “Bigitangira nahise ntangira gutekereza byinshi kuri wowe n’umuryango wawe, Ndasenga ngo Uwiteka agushyireho ikiganza cye gikiza.”
Bobi Wine nyuma yo kurekurwa n’urukiko rwa gisivile ruhereye i Gulu ariko agasiga atanze ingwate, ku wa Kabiri taliki ya 28 Kanama 2018 yahise ajyanwa mu bitaro bya Lubaga Hospital aho byavuzwe ko yakorewe iyicarubozo ubwo yari afunzwe bikamuviramo kwangirika imbyiko.
Twabibutsa ko Chameleone wagerageje kuba hafi uyu Bobi Wine yanandikiye Perezida Museveni ibaruwa imusaba ko yagirira imbabazi Bobi Wine akamufungura , aho mu ibaruwa avuga ko Bobi Wine yaba yaratatiye igihango biturutse kubitekerezo bye , amusaba ko yabera abandi urugero agatanga imbabazi kuri Bobi Wine.
Soma hano Ibaruwa Jose Chameleone yandikiye perezida Museveni atakamba ngo ababarire Bobi Wine