Amakuru ashushyeUmuziki

Jose Chameleone yagize icyo avuga ku baturage b’i Musanze bariye igiti ku bwe-(Amafoto+Video)

Joseph Mayanja wamamaye cyane muri muzika nka Dr Jose Chameleone yashimiye byimazeyo abaturage b’i Musanze bamugaragarije urukundo mu gitaramo yahakoreye ubwo Dj Pius yamurikaga Album ye ya mbere yise’Iwacu’.

Iki gitaramo cyabereye muri Stade Ubworoherane kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Kanama 2018, abaturage bari bacyitabiriye ndetse ubona bari kwizihirwa n’abahanzi batandukanye baririmbye muri iki gitaramo cyo kumurika Album ya mbere ya Dj Pius kuva yatandukana n’itsinda rya Two4real agatangira kuririmba ku giti cye.

Dj Pius wari uri kumurika Album ye ya mbere yari yaherekejwe n’abahanzi bagenzi be barimo; Urban Boys, Dream Boys, Jody Phibi, Davis D, Charly na Nina, Jose Chameleone, Jack B, Palasso, Weasel na Big Fizzo. Aba bahanzi bageze mu mujyi wa Musanze mu masaha y’umugoroba bahise bazengurutswa uyu mujyi berekwa abafana ko bageze mu mujyi bahita berekeza ahabereye  iki gitaramo.

Chameleone yageze ku rubyiniro abona abantu baramwishimiye ku buryo bwo hejuru cyane ko indirimbo ze yaririmbaga mu buryo bwa Play Back yasangaga abanya-Musanze bazizi.

Nubwo Chameleone atanyuzwe n’imitegurire y’iki gitaramo ariko ntibyamubujije gushimira aba baturage dore ko Polisi yanagiraga itya ikabacishaho akanyafu igerageza kubashyira ku murongo kugirango hatagira icyangirika muri Stade Ubworoherane yari yabereyemo igitaramo.

Abicishije ku rubuga rwa Instagram yabwiye abarenga ibihumbi 400 bamukurikira ko yashimishijwe n’urukundo abanya-Musanze bamugaragarije.

Yagize ati:” Mwakoze Musanze-Rwanda nyuma y’imyaka 20  ndongeye ndabikora kandi urukundo rwanyu ruracyari rwa rundi, Imana ikomeze ibarinde, Tuzongere tubonane vuba.”

Uyu muhungu wa Mayanja wari wazanye n’abarumuna be: Pallaso na Weasel, ntibigeze bishimira imitegurire y’igitaramo ahanini bashingiye ku kuba urubyiniro rwari ruri kure y’abaturage mu gihe bo bashakaga ko baba begeranye kugira ngo barusheho kuryoherwa.

Abazi Stade Ubworoherane , urubyiniro rwari  mu kibuga mu gihe abaturage bari bari aho abo mu myanya y’icyubahiro bicara bari kureba umupira, ku batahazi, hagati y’urubyiniro n’abaturage hari harimo intera ingana na metero hafi 100.

Ibi ngo byatewe n’uko abaturage batari kwemererwa kujya mu kibuga kuko bari kwangiza ubwatsi kandi iki kibuga kizakinirwaho imikino ya FEASSA iri hafi kubera muri aka karere.

Uretse aba bagande ariko batishimiye aho urubyiniro rwari ruri, n’abahanzi banyarwanda ntabwo banyuzwe nabyo kuko ubwo bari bari ku rubyiniro hari aho byageze Dream Boys igasaba abaturage ko babegera maze bakiruka bagana mu kibuga ariko Polisi ikifashisha inkoni mu kubasubizayo.

Dj Pius na we yabikoze gutya abaturage baraza ariko bahita basubizwayo , ibi nibyo byatumye Jose Chameleone aza ku rubyiniro maze asaba Polisi ko yareka abantu bakabegera bagataramana.

Yagize ati:”Joseph Mayanja Chameleone yagize ati:”Polisi,  mureke abantu baze hano bataramane natwe, ntabwo nakunze uburyo abapolisi bari gufata abantu, ntabwo nabikunze , ntabwo nabikunze, twavuye muri Uganda tuza i Musanze ngo tubaririmbire, turabakunda, buri muntu wese naze hano, u Rwanda ni igihugu cyiza, na Perezida kagame azi ko turi hano, nkunda Perezida Kagame nkunda u Rwanda ariko ndasaba polisi ngo ireke abantu baze hano twishimane, ntabwo ndi umunyapolitiki ndi umunyamuziki. Mureke abantu baze hano (Begere aho urubyiniro rwari ruri).”

Ibi yavuze ntacyo byatanze ahubwo byakomeje uko byari bimeze nubwo we yanze kuririmbira ku rubyiniro rwari rwateguwe akigira mu baturage.

Chameleone amaze kumenyera ibibera mu muziki kuko yawutangiye kera , yatangiye mu 1996 mu kabyiniro ka Missouri kari i Kampala.

Polisi yifashishaga inkoni kugira ngo abantu batuze
Chameleone yanze kujya ku rubyiniro yigira aho abaturage bari bari

Jose Chameleone yishimiye bikomeye uburyo abafana be bamwakiriye i Musanze

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger