Jose Chameleone, Pallaso na Weasel bageze mu Rwanda(Amafoto)
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Kamena 2018, Chameleone , Pallaso na Weasel bageze mu Rwanda aho baje mu gitaramo batumiwemo na Dj Pius.
Chameleone uri mu bahanzi bamaze imyaka irenga icumi mu muziki, ari kumwe na barumuna be, Pallaso na Weasel bageze ku kibuga cy’indege I Kanombe mu masaha ya saa yine z’ijoro, bakiriwe na Dj Pius ndetse na bamwe mu bari kumufasha gutegura iki gitaramo cyo kumurika album ye ya mbere yise’Iwacu’.
Chameleone w’imyaka 39 ubusanzwe witwa Joseph Mayanja akigera I Kigali yavuze ko yishimiye kuza gufatanya na mugenzi we Dj Pius banahuriye mu ndirimbo yitwa ‘Agatako’.
Dr. Jose Chameleone yakunzwe byimazeyo guhera muri za 2007 mu ndirimbo zirimo ‘Mama Rhoda’, ‘Shida za dunia’, ‘Kipepeo’, ‘Bayuda’, ‘Jamila’ , ‘Maama Mia’, n’izindi nyinshi zatumye agira igikundiro cyane mu tubari twari tugezweho icyo gihe.
Ni umwe mu bahanzi bakomeye muri aka karere kandi akagira umwihariko wo kwisanisha n’ibihe, ubu akunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Champion’, ‘Super star’, ‘Mateeka’ n’izindi.
Uretse Dr. Jose Chameleone Big Fizzo na we waturutse i Burundi yaje kwifatanya na Dj Pius muri iki gitaramo gitegerejwe kuri uyu wa Gatanu.
Dj Pius yateguye ibitaramo bibiri azamukiramo album ye ya mbere yise ‘Iwacu’ igizwe n’indirimbo 18, icya mbere kizaba kuri uyu wa gatanu tariki 3 Kanama 2018 muri Camp Kigali n’aho icya kabiri kibe kuwa 4 Kanama 2018 I Musanze muri stade Ubworoherane.
Kwinjira mu gitaramo cy’I Kigali bizaba ari 5000 Rwf mu myanya isanzwe, 10.000 Rwf na 150.000 Rwf ku mezi y’abantu umunani. Ku cy’ I Musanze bizaba ari 1000 Rwf mu myanya isanzwe na 5000 Rwf mu myanya y’cyubahiro.