Jose Chameleone arashaka kuba Mayor wa Kampala
Jose Chameleone ntashaka gusigara inyuma mu bya Politiki yo muri Uganda kuko yiyemeje kwiyamamariza kuba umuyobozi w’umujyi wa Kampala muri Uganda, mu matora ateganyijwe kuba mu 20121.
Amakuru aturuka mu nshuti za hafi za Chameleone wakunzwe cyane mu ndirimbo nyinshi nka ‘Wale wale’, avuga ko uyu muhanzi yiyemeje kwiyunga ku bandi bahanzi bari muri politiki ya Uganda agatangira yiyamamariza kuyobora umurwa mukuru w’iki gihugu.
Ntabwo Chameleone yaba abaye umuhanzi wa mbere ugiye muri Politiki kuko Bobi Wine na Daniel Kazibwe uzwi nka Ragga Dee bayigiyemo ndetse Bobi wine we akaba yitegura kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2021.
Icyakora Chimpreports yanditse ko umwaka ushize Chameleone yari yatangaje ko atakwijandika mu bya politiki ngo kuko atabikunda, mu gihe yaba yiyamamaje yaba ateshutse ku byo yari yatangaje.
Chameleone w’imyaka 39, yashakanye na Daniella Mayanja bakaba bamaze kubyarana abana bane. Uyu muhanzi kandi ni umuvadimwe wa Weasel na Pallaso.
Abandi bahanzi bagaragaje ko bashaka kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda harimo Khalifa Aganaga, Ronald Mayinja, Navio, Dr. Hilderman, Geoffrey Lutaaya n’abandi batandukanye.