Jose Chameleone, A.Y n’abandi bababajwe n’abahitanwe n’urupfu Teta Sandra yasimbutse
Muri Uganda bari mu gahinda k’ababo barohamiye mu mpanuka y’ubwato bwarohamiye mu kiyaga cya Victoria, abasaga 120 bakaba barohamiye muri ubu bwato hakaba harimo abarohamuwe bakarokoka mu gihe abandi barimo umunyarwanda Teta Sandra barokotse iyi mpanuka kubera ko ubwato bwari bwabasize.
Iyi mpanuka yabaye Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ugushyingo 2018, abari baburimo bari bagiye kwitabira igitaramo cyari cyateguwe cyateguwe na Teta Sandra cyari kubera mu bwato, Ubu bwato bwari butwaye abakunzi b’umuziki 120 bwarohamye muri Victoria, abagera kuri 70 barimo umuhanzikazi Iryn Namubiru batabawe mu gihe 30 ari bo bamaze kumenyekanye ko bakuwe mu mazi bamaze gushiramo umwuka ndetse hakaba hari gushakishwa abandi baba barohamiye muri ubu bwato.
Ubu bwato bwarohamye bwagiye busimbura ubwo Teta yagombaga kujyanamo abantu mu gitaramo yari yateguye cyagombaga kubera muri aya mazi, kuko ubwo bari kugendamo bwahagaritswe bagaha uburenganzira ubu bwarohamye ko aribwo bukomeza.
Ubwo amasaha yo kugera ku cyambu aho bari gufatira ubwato berekeza mu birori yari ageze, Teta yageze aho bagombaga gufatira icyambu asanga abatanga uburenganzira barangije guha uburenganzira ubundi bwato bityo igitaramo cye nticyaba kubera gukerererwa kwe. Akimara kumenya ibi byabaye Teta Sandra yahise yisubirira mu rugo icyakora bamwe mu bari bitabiriye igitaramo cye bahise bakurikira bwa bwato bwahawe uburenganzira bagenda bagiye kwishimisha bisanzwe niko guhura niyi mpanuka.
Abahanzi batandukanye bo muri Uganda barimo na Jose Chameleone babajwe bikomeye n’urupfu rw’aba bantu yewe na AY wo muri Tanzaniya agaragaza ko yifatanyije n’abanya-Uganda mu kababaro.
Jose Chameleone yagize ati:” Umutima wanjye wuzuye agahinda kubera abantu banjye bari bagiye mu gitaramo cyari kubera mu bwato bakarohamira muri Victoria, Imana ikomeze kandi ifashe abo mu miryango ya ba nyakwigendera . Birababaje cyane.”
Muri iyi mpanuka kandi hanapfiriyemo umunyamakuru wa Televiziyo ikomeye yo muri Uganda yitwa NBS. Ubu bwato bwavaga ku cyambu cya KK bwerekeza ku cya Palm giherereye mu karere ka Mukono.
gisirikare cya Uganda gifatanyije na Polisi y’iki gihugu cyo kimwe n’abaturage, bari mu gikorwa cyo gushakisha abaroshywe n’ubu bwato kuva ku mugoroba w’ejo.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Brig Richard Karemire yemeje kuri iki cyumweru ko hari imirambo 17 yamaze kuvanwa mu mazi, yiyongera ku yindi 13 yarohowe mu ijoro ryakeye.
Ati”Itsinda ry’abagendera munsi y’amazi ryamaze kongerwa mu rwego rwo gufasha Polisi. Kugeza ubu, umubare w’imirambo imaze kuboneka ni 30. Ababonetse ari bazima baracyari 26. Igikorwa cyiracyakomeje. Iki ni igihe cy’agahinda ku gihugu cyacu.”
Ku munsi w’ejo, Polisi ya Uganda yari yatangaje ko yamaze kurokora abantu 40 bakiri bazima, imibare ihabanye n’iy’abatangajwe uyu munsi.
Mu gusobanura iby’iri habana ry’imibare, Polisi ya Uganda yasohoye itangazo rivuga ko hari abarokowe banze kwandikwa, bityo polisi ikaba yatangaje abo yanditse gusa.
Amakuru avuga ko ubu bwato bwari butwaye abagenzi barenga ijana.
Mu barokokeye muri ubu bwato, harimo igikomangoma Daudi Kintu Wasajja(Umuvandimwe w’Umwami w’Ubuganda Kabaka Mutebi) cyo kimwe n’umuhanzi Iryn Namubiru.
Iyi mpanuka ibaye iya kabiri ikomeye ibereye mu kiyaga cya Victoria mu mezi abiri ashize, nyuma y’iy’ubwato bwa MV Nyerere bwo muri Tanzania bwarohamye muri Nzeri igahitana abasaga 160.