JORDAN: Ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe udasanzwe wa SOF zegukanye umwanya mwiza mu mikino yo kurwanya
Ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe udasanzwe (SOF) ziri mu bitwaye neza mu irushanwa ryahurizaga muri Jordan imitwe y’ingabo zidasanzwe zo mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi.
Ni irushanwa ry’iminsi itanu ryahuzaga amakipe 32 ya za Special Forces zo mu bihugu 18 byo hirya no hino ku Isi.
U Rwanda muri iri rushanwa ryo kurwana rwari ruhagarariwe n’amakipe abiri agizwe n’abasirikare ndetse n’abapolisi kabuhariwe.
Ikipe ya mbere y’u Rwanda (Special Operation Forces Team 1) yarangije iri rushanwa iri ku mwanya wa 10, iba iya mbere mu makipe yari yaturutse ku mugabane wa Afurika imbere y’amakipe y’ibihugu nka Nigeria, Kenya, Senegal na Ethiopia.
Ikipe ya kabiri y’u Rwanda (Special Operation Forces Team 2) yo yabaye iya 30, imbere ya Saudi Naval Forces yo muri Arabie Saoudite na All-Female Special Weapons and Tactics yo muri Kenya yabaye iya kabiri.
Muri rusange amakipe 10 yaje imbere y’andi ni Rejimen Pasukan Khas Team 1 yo muri Brunei, Royal Guard yo muri Jordan, Special Operations Forces Team 1 ya Qatar, 5. Pluk Špeciálneho Určenia ya Slovakia, Royal Omani Police ya Oman, Iraqi Counter-Terrorism Service ya Iraq, Quick Reaction Force ya Jordan, 9° Reggimento d’Assalto Paracadutisti yo mu Butaliyani, 102. Průzkumný Prapor ya Repubulika ya Tchèque na Special Operations Forces Team 1 ya RDF.
Uko amakipe yose 32 yitwaye