AmakuruAmakuru ashushye

Jonathan da Silva waje yitezweho ibitangaza yirukanwe na Rayon Sports

Jonathan Rafael da Silva, Umunya-Brazil Rayon Sports yari yazanye imwitezeho ibitangaza yamaze kwerekwa umuryango usohoka.

Uyu musore yageze i Kigali mu Ukuboza k’umwaka ushize, aza afatwa nka Messi kubera ukuntu abafana ba Rayon Sports bari bamukabirije. By’umwihariko ukurukije uburyo yakiriwe ku kibuga cy’indege n’uburyo bari bamushagaye ku myitozo ye ya mbere, byari byitezwe ko amakipe ya hano mu Rwanda azayatsinda bigatinda.

Twibukiranye ko hanateguwe ibirori byo kumumurikira abafana ariko bikarangira bipfubye.

Ikipe ya APR FC ni yo yagombaga gusogongera mbere ku bushongore n’ubukaka bw’uyu musore, dore ko umukino we wa mbere yakiniye Rayon Sports yawukinnye ahura n’iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda. Ni mu mukino wa shampiyona wabaye ku wa 14 Ukuboza.

Ni umukino Da Silva yakinnye habanje kubaho amahari hagati ya Ferwafa n’umuryango mugari wa Rayon Sports. Aba-Rayon bashinjaga Ferwafa kwanga gutanga ibya ngombwa nkana kugira ngo uyu munya-Brazil adatsinda APR FC bivugwa ko itoneshwa na Ferwafa. Ibya ngombwa bya Jonathan byabonetse ku munsi w’umukino wa APR FC, nyuma y’amasaha arenga ane abayobozi ba Rayon Sports bari bamaze baterana amagambo na Ferwafa.

Muri uyu mukino warangiye APR FC itsinze Rayon Sports 2-1, Jonathan yinjiye mu kibuga asimbura Prosper Donkor, Igikomeye yawukozemo kiba ikarita itukura yahesheje Nizeyimana Mirafa.

Jonathan Rafael da Silva yongeye guhabwa umwanya no mu mikino ya shampiyona yakurikiyeho, bigera aho imikino iba irindwi nta gitego aratsinda.

Uyu musaruro ni wo watumye Rayon Sports ifata icyemezo cyo gutandukana na we.

Rayon Sports ivuga ko yafashe icyemezo cyo kumusezerera nyuma yo kumugerageza bagasanga atari ku rwego rwa rutahizamu bifuza.

Ubutumwa Jonathan yageneye abafana ba Rayon Sports mbere yo kujya iwabo bugira buti”Birababaje cyane gusezera abantu benshi kandi beza ntabahaye ibyishimo kuko niyo yari intego yanjye. Gusa ndashimira buri umwe nubwo mu nzira y’ubuzima buri kimwe kitagenda uko twifuza. Intego yanjye aha yari uguhesha Rayon Sports igikombe, nakoze ibyo nshoboye ariko sinahirwa. Ndabifuriza amahirwe ahazaza.”

Amakuru avuga ko Rayon Sports yamuhembaga amadorali y’Amanyamerika 1500 ku kwezi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger