AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

John McCain ufatwa nk’imwe mu ntwari za Amerika yitabye Imana

John McCain, umusenateri wamaze manda 6 mu nteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika akaba n’umwe mu barwanye intambara yo muri Vietnam yitabye Imana kuri uyu wa gatandatu ku myaka 81 y’amavuko.

Uyu mukambwe wanigeze kwiyamamariza kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika yashizemo umwuka ejo ku wa gatandatu aguye  i Arizona, nk’uko itangazo ryasohowe n’ibiro ribivuga.

Amakuru avuga ko iyi ndwanyi yigeze kurokoka impanuka y’indege yazize kanseri yo mu bwonko yari imaranye igihe.

Amakuru y’urupfu rwa McCain yahamijwe n’umugore we Cindy wacishije ubutumwa kuri Twitter bugira buti”Umutima wanjye uraturitse. Nagize amahirwe yo kubana n’uyu mugabo udasanzwe mu myaka 38 yose. Yapfuye nk’uko yari asanzwe abayeho, ashagawe n’abantu akunda, ahantu yakundaga cyane.”

Meghan, umukobwa wa Nyakwigendera McCain, yavuze ko umukoro asigaranye mu buzima bwe bwose ari ukubaho mu buryo se yabagaho anagendera ku byo yifuza ndetse n’urukundo.

Amakuru y’urupfu rwa McCain akijya ahagaragara, abantu batandukanye bahise batangira kumuha icyubahiro bazunguza amabendera ya Amerika mu mihanda, mu gihe imodoka yari itwaye umurambo we yavaga mu rugo iwe hafi ya Cornville yerekeza i Phoenex aho agomba gushyingurwa.

Umuryango wa nyakwigendera John McCain wavuze ko Misa yo kumusabira izabera muri Cathedrale ya Washington mbere yo kumushyingura i Annapolis muri leta ya Maryland.

Biteganyijwe ko Balack Obama na George W. Bush bayoboye Leta zunze Ubumwe za Amerika bazavuga ijambo mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma.

Amabendera ya Amerika yazunguzwaga mu muhanda mu rwego rwo guha McCain icyubahiro.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger