AmakuruImyidagaduro

Joeboy wageze i Kigali yijeje abazitabira Kigali Jazz Junction ibyishimo

Umuhanzi wo muri Nigeria Joseph Akinfenwa Donus ukunzwe nka Joeboy yageze i Kigali mu Rwanda yitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz Junction yatumiwemo.

Ni igitaramo gitegerejwe n’abakunzi b’umuziki kuri uyu wa Gatanu tariki  28 Gashyantare 2020 muri Camp Kigali. Igitaramo cya Kigali Jazz Junction kiba muri buri mpera z’ukwezi.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 10, 000Frw ahasanzwe, 20, 000 Frw muri VIP na 25, 000 Frw muri VVIP.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2020 nibwo Joe Boy yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, mu kuganira n’itangazamakuru nta byinshi yatangaje uretse kurarikira abanyarwanda kuzitabira igitaramo bakishimana aririmba indirimbo ze zimaze gukundwa n’abatari bake.

Joeboy azafatanya na Davis D n’umuhanzi ukizamuka Niyo Bosco ufite ubumuga bwo kutabona umaze kwigarurira imitima y’abantu benshi bitewe n’ubutumwa atanga mu ndirimbo ze.

Niyo Bosco agezweho mu ndirimbo ye ya mbere yasohoye mu minsi ishize akayita “Ubigenza ute?” na “Ibanga” aherutse gushyira hanze.

Joeboy ni umwe mu bahanzi bagezweho cyane muri Afurika muri iki gihe ndetse mu banyabirori bo muri Kigali baramuzi cyane kuko indirimbo ze zidasiba gucurangwa mu tubyiniro dutandukanye yaba muri Kigali no hanze yayo. Indirimbo ze zamamaye cyane mu 2019. Aririmba cyane Afro Pop na R&B.

Uyu musore w’imyaka 22, yavukiye mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria ku wa 21 Gicurasi 1997, akaba ari umwanditsi n’umuririmbyi. Abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Gorilla Sauce Ent. Banku Music.

Yize muri Kaminuza ya Lagos izwi nka UNILAG aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’imicungire y’abakozi.

Joeboy yatangiye kuririmba ubwo yari afite imyaka 16. Ku myaka 17 akora indirimbo ye ya mbere yise ‘Gbeseyin’. Yasubiyemo ‘Shape of You’ ya Ed Sheeran yakirwa neza ndetse inatumbagiza izina rye ku rwego ruhambaye.

Uyu muhanzi akimara kuririmba iyi ndirimbo ya Sheeran yahise yemererwa na Mr Eazi ubufasha ndetse anamusinyisha mu nzu ye ifasha abahanzi ya Eazi’s “Banku” Music.

Mu ndirimbo yakoze zamenyekanye harimo ‘Baby’, ‘Beginning’, ‘All of You’ n’izindi nyinshi zatumye muri iki gihe abarirwa mu bahanzi bahagaze neza muri Nigeria. Amaze gukora album imwe yise ‘Love & Light’. Joeboy aherutse gusohoka ku rutonde rwa BBC rw’abahanzi bo kwitega mu 2020.

Amaze gukora album imwe yise ‘Love & Light’. Joeboy aherutse gusohoka ku rutonde rwa BBC rw’abahanzi bo kwitega mu 2020.

Joeboy yageze mu Rwanda abisikana n’Umuraperi Jidenna Theodore Mobisson na we wo muri Nigeria uheruka kuhataramira tariki 29 Ugushyingo 2019 mu gitaramo cyitabiriwe mu buryo bukomeye cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali.

Abarimo Miss Mutoniwase Anastasie ni bo bahaye ikaze Joeboy akigera i Kigali

Twitter
WhatsApp
FbMessenger