AmakuruPolitiki

Joe Biden yavuze ko Amerika yiteguye guhangana na Russia niramuka itangaje ko yiyometseho uduce 4 twa Ukraine

Perezida Joe Biden yavuze ko Amerika itazigera “na rimwe” yemera ukugerageza ko Uburusiya kwo kwiyomekaho ubutaka muri Ukraine.

Yabivuze mbere y’ijambo ryo kuri uyu wa gatanu rya Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, witezwe gutangaza ko uturere tune twa Ukraine tubaye utw’Uburusiya.

Ibiro bya Perezida w’Uburusiya – bizwi nka Kremlin – bivuga ko mu matora ya kamarampaka aherutse kuba, uturere twa Luhansk, Donetsk, Zaporizhzhia na Kherson twatoye dusaba kwinjira mu Burusiya..

Ariko hatitawe ku byo uburengerazuba buvuga, imitwe ibiri y’inteko ishingamategeko y’Uburusiya mu cyumweru gitaha izemeza ku mugaragaro icyo gikorwa.

Putin azaba yizeye ko mu kwiyomekaho utwo turere abasirikare b’iki gihugu bigaruriye muri Ukraine, azashobora kuvuga ko ubutaka bw’Uburusiya bugabweho igitero n’intwaro z’uburengerazuba, akizera ko ibihugu bimwe bishobora guhagarika imfashanyo ya gisirikare biha Ukraine.

Ariko Ukraine yavuze ko ibyo nta kintu na kimwe bizahindura ku rugamba.

Ukwo kwiyomekaho ubutaka guteganyijwe gutangazwa, kubaye nyuma y’ayiswe amatora ya kamarampaka yamaze iminsi itanu muri utwo turere tune mu cyumweru gishize, yabaye nta nteguza y’igihe kinini yabayeho.

Uburusiya buvuga ko ayo matora yabaye mu mucyo kandi ko abaturage batoye ku bwiganze bw’amajwi basaba ko ubwo butaka buba ubw’Uburusiya.

Ariko nta ndorerezi zigenga zari zihari kandi hari amakuru ko henshi abantu batewe ubwoba n’abasirikare b’Uburusiya babahatira gutora.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko izo “ngirwakamarampaka” nta gaciro zifite, ndetse umujyanama we Mykhailo Podolyak yazise “urugomo rwibasiye imbaga y’abantu”.

Uwo mujyanama yagize ati: “Mwibaze… hari ibifaru by’igisirikare cyahigaruriye ndetse no mu nzu no mu macumbi y’abantu batarahava… abasirikare bafite intwaro zirasa amasasu menshi icyarimwe barimo kuzibashyira mu maso yabo bakavuga bati ‘tora!'”

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger