AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

João Lourenço Yasabye u Rwanda na Congo Kongera Gutekereza Icyazana Amahoro mu Karere

Ibiro bya Perezida wa  byatangaje ko uyu muyobozi yeretse umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo Felix Antone Tshisekedi  n’uwu Rwanda Paul Kagame icyazana amahoro n’umutekano arambye mu Burasirazuba bwa Congo.

Ni ibyakomotse mu biganiro aherutse kugirana n’ aba bayobozi b’ibihugu byombi mu ruzinduko aheruka kugirira i Kigali n’i Kinshasa ku Cyumweru no ku wa Mbere w’iki Cyumweru turimo.

Nubwo ibi biro bya Perezida wa Angola bitasobanuye ibyasabwe  ibi bihugu byombi ariko byatangaje ko ibihugu byombi bifite gusesengura ibyagaragarijwe abakuru b’ibihugu byombi, maze ngo mu minsi mike iri mbere ibi Bihugu bikazahura kugira ngo bibashye kunoza ibyo basabwe.

Perezida wa Angola João Lourenço yabashije kugeza u Rwanda na RDC ku masezerano y’agahenge mu mirwano ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, kandi Tshisekedi na Lourenço bashimye ko birimo kubahirizwa, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ubabanye n’amahanga wa RDC.

Ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bushinja u Rwanda gufasha umutwe w’ inyeshyamba za M23, ibyo u Rwanda rwagiye ruhakana kenshi, hubwo rugashinja Kinshasa gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze genocide mu Rwanda mu 1994.

Umutwe wa M23 ugaragaza imbaraga zidasanzwe kurusha iy’indi mitwe irwanira mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, nk’uko byagiye bigaragazwa n’umuryango w’Abibumbye.

Ntibizwi niba ibyo Lourenço yagaragarije Perezida w’u Rwanda ku Cyumweru na Tshisekedi ku wa Mbere birebana no kurandura imitwe yindi yose ibangamiye amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.

Ku bwumvikane bwa Kinshasa na Bujumbura byohereje ingabo zabyo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, kurandura imitwe ibarwanya, ariko kugeza ubu iyo mitwe iracyumvikana mu bikorwa by’ubwicanyi bukorerwa abaturage bya hato na hato.

Mu byatangajwe na M23, nubwo ishima umuhate wo kugarura amahoro, ivuga ko itarebwa n’ibiganiro bya Luanda kuko itabitumiwemo, yo igasaba ibiganiro bitaziguye na leta ya Kinshasa. Perezida Tshisekedi we yavuze ko atazigera aganira na M23 kuko ari umutwe w’ iterwabwoba ushyigikiwe na leta y’ u Rwanda, kuko arirwo rubari inyuma.

Perezida Kagame ubwo yakiraga indahiro z’ abadepite ku munsi w’ejo, aho yagarutse kuri iki kibazo cy’ abavuga ko u Rwanda rufite abasirikari muri Congo, yasabye abavuga ngo nabanze akure abasirikare be muri Congo ko babanza bakagenzura neza bakamenya ko aribyo koko, basanga ari byo bakamenya impamvu yabajyanye n’ icyo barimo gukorayo hanyuma bagakemura ikibazo bahereye aho!

Twitter
WhatsApp
FbMessenger