AmakuruImikino

Joakiam Ojera wahoze muri Rayon Sports yaje gukinira indi kipe ikomeye mu Rwanda

Rutahizamu w’Umugande Joakiam Ojera waciye muri Rayon Sports ,yamaze kugera mu Rwanda aho aje mu ikipe ya Police FC.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Uganda wakiniraga El Makawloon yo mu Misiri, yarebye umukino Police Fc yatsinzwemo na CS Constantine ibitego 2-1 , kuri Kigali Pele Stadium.

Ojera aratangira imyitozo muri Police FC , bitegura imikino ya Shampiyona igomba kugaruka nyuma y’imikino y’ikipe y’Igihugu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika aho tariki 4 Nzeri u Rwanda rukina na Libya mu gihe tariki 10 Nzeri u Rwanda rukina na Nigeria.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger