Jeannette Kagame yavuze ku kamaro gakomeye kuburinganire mu muryango
Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame, yakomoje ku kamaro gakomeye kuburinganire mu muryango n’inyungu rusange bifasha umuryango ubwubahiriza.
Yifashishije ikoranabuhanga, Jeannette Kagame yitabiriye inama y’Urubyiruko ya “YouLead Summit 2021” irimo kubera i Arusha muri Tanzania, aho yatanze ikiganiro ku birebana n’uburinganire n’ubwuzuzanye n’akamaro bifite mu guteza imbere umuryango.
Iyi nama irimo kuba kuva ku wa 8-12 Ugushyingo 2021 ihuje urubyiruko rwo mu nzego zirimo ishoramari, imiyoborere, kubaka amahoro no guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye muri Afurika.
Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko yishimiye ko ibi iganiro bijyanye no guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye birimo kubera mu gihugu cya Tanzaniya kiyobowe n’umugore Samia Suluhu.
Mu kiganiro yatanze, yavuze ko kugeza uyu munsi imiterere karemano itandukanye y’abagabo n’abagore akenshi iba igisobanuro cy’ubusumbane, kandi yakabaye ikimenyetso cy’ubwuzuzanye. Uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, ntibivuga kuzamura icyiciro kimwe ngo ikindi gisigare inyuma.
Madamu Jeannette Kagame yagize ati: “Kugeza uyu munsi imiterere karemano inyuranye y’abagabo n’abagore, akenshi hari abayumva nabi nkaho bivuze igisobanuro cy’ubusumbane kandi yagombye kuba ikimenyetso cy’ubwuzuzanye, uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ntibivuga kuzamura icyiciro kimwe muri ibyo, ahubwo bivuze kuzamura umuryango muri rusange, buri ruhande rugahabwa inshingano zafasha kugera ku iterambere, imibereho myiza ndetse n’umutuzo w’abagize umuryango.”
Yagaragaje ko uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ari uburyo bwo guteza imbere umuryango binyuze mu bufatanye n’ubwuzuzanye hagati yabo.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ari ngombwa ko abantu bumva neza uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse n’akamaro bifite mu iterambere.
Yagarutse ku mateka y’u Rwanda, avuga ko kugira ngo u Rwanda rwiyubake nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byasabye guhuza imbaraga z’abagabo n’iz’abagore bari bafite, ubushishozi n’urukundo rwabo rutagira ingano ku bana babo, byari bikenewe kugira ngo igihugu cyibubake no komora umuryango ibikomere.
Madamu Jeannette Kagame yasobanuye ko ku mugabane w’ Afurika, abana benshi b’abakobwa bakuwe mu mashuri bibaviramo kuba abantu bakuru imburagihe, batangira gushyingirwa no gushaka akazi bakiri bato no gutunga imiryango yabo muri rusange. Mu gihe ibi byaba bikomeje gutyo byaba ari inzitizi ku bihugu by’ Afurika ntibigere ku cyerekezo cy’iterambere 2063.
Gusa yanashimangiye ko ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ari bimwe mu bifite gahunda nziza, aho abana biga mu mashuri abanza bigira ubuntu, ibyo bikaba bituma umuhungu n’umukobwa bombi bagira amahirwe yo kwiga.
Iyi nama “YouLead Summit 2021” yanitabiriwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa ndetse n’abayobozi bo mu bihugu byo hirya no hino ku Isi.
Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa, yagaragaje ko urubyiruko n’abagore bakwiye guhabwa amahirwe aganisha ku iterambere rirambye.
Yagize ati: “Nk’Abanyafurika dukwiye gufasha abagore n’urubyiruko mu micungire y’imari no kuzamura ubukungu, kandi kubikora ni ukubaka Afurika nziza”.