AmakuruPolitiki

Jean Pierre Bemba yakuwe burundu mu bagomba kwiyamamariza kuyobora Congo Kinshasa

Urukiko rwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo rushinzwe kurinda itegeko nshinga, rwamaze gukura burundu Jean Pierre Bemba na Adolphe Muzito ku rutonde ku rutonde rw’abagomba kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu Ukuboza uyu mwaka.

Aba bagabo bombi bakuwe ku rutonde rw’abagomba kwiyamamaza, nyuma y’igihe gito Komisiyo y’amatora muri RDC ibakuye ku rutonde rw’agateganyo rw’abagomba kwiyamamaza, iyi ikaba inzitizi idakuka kuri bo.

Jean Pierre Bemba yangiwe kwiyamamariza kuyobora RDC nyuma yo gusanga ashobora kuba yarahaye abatangabuhamya ruswa kugira ngo bazamuvuganire mu rubanza yaregwagamo  i Haye mu gihugu cy’Ubuholandi.

Uru rukiko rwa Congo Kinshasa cyakora cyo rwemereye kwiyamamaza Samy Badibanga wari wangiwe ngo kubera ko adafite ubwenegihugu bwa RDC, nyuma yo gusuzuma neza bagasanga afite umwenegihugu bumwe bwa DRC.

Umugore witwa  Mputa Marie Josée na we yahawe uburenganzira bwo kwiyamamaza. Uyu na we yari yangiwe kwiyamamaza nyuma yo gusanga afite ikibazo nk’icya Badibanga.

Abunganira Jean Pierre Bemba bavuga ko ikirego cyo mu Buholandi kitakabaye inzitizi yatuma yangirwa kwiyamamaza, urukiko rwo rukavuga ko iki kirego ari ikimenyetso cy’uko Bemba afite ubunyangamugayo buke budakwiye umuntu wiyamamariza kuyobora igihugu.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger