AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Jean Pierre Bemba yakatiwe igifungo cy’amezi 12

Kuri uyu wa mbere taliki ya 17 Nzeri 2018 Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwakatiye igifungo cy’amezi 12 uwahoze ari Visi Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, ku cyaha yari akurikiranyweho n’uru rukiko cyo gushaka kuyobya ubutabera.

Jean Pierre Bemba, yari aherutse kurekurwa n’uru rukiko rwa ICC, ubwo yari amaze guhanagurwaho ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe muri Centrafrique n’inyeshyamba yari ayoboye zo mu mutwe wa MLC hagati y’umwaka wa 2002 na 2003.

Uyu munyepolitike nubwo yari yarahanuguweho ibyo byaha twavuze haruguru  yari agifite urubanza ku cyaha cyo guha ruswa abatangabuhamya 14 , icyaha yahamijwe n’urukiko rwa ICC uyu munsi ahita akatirwa igifungo  cy’amezi 12 ariko umucamanza avuga ko atazafungwa bitewe n’igihe yamaze afunze mbere y’uko uru rukiko rumuhanaguraho ibyaha yari ari kuregwaho mbere.

Bemba kandi yahanishishwe gutanga ihazabu y’ibuhumbi 350,000 by’amadolari y’Amerika kubere gusaba abatangabuhamya kubeshya urukiko, abizeza impano. Hagati aho  umutangabuhamya byavuzwe ko yitwa “Mobutu miniature”  we yahamijwe icyaha cyo kubeshya mu buhamya bwe yatanze.

Mu minsi yashize Jean Pierre Bemba, yari yaratanze kandidatire ye mu matora ya Perezida wa Repubulika  muri Congo Kinshasa  ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka ariko Komisiyo y’Amatora muri Congo yanze kandidatire ya Bemba kubera icyaha yari akurikiranyweho na ICC cyo gushaka kuyobya ubutabera yifashishije abatangabuhamya.

Bemba akiva mu rukiko yatangaje ko azashyigikira umukandida umwe uzashyirwa imbere n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger