Jean-Pierre Bemba ashinje Joseph Kabila kuba inyuma y’inyeshyamba za M23 na AFC
Ku wa Gatatu, tariki ya 5 Werurwe 2025, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ubwikorezi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Jean-Pierre Bemba Gombo, yashinje uwahoze ari Perezida, Joseph Kabila Kabange, kugira uruhare mu gushyigikira inyeshyamba za M23 n’Alliance Fleuve Congo (AFC) ya Corneille Nangaa.
Mu nama yabereye i Kikwit, mu ntara ya Kwilu, Bemba yasabye urubyiruko kwinjira mu gisirikare mu rwego rwo kurinda igihugu. Yabwiye abari aho ko afite ibimenyetso bifatika byerekana ko Joseph Kabila ari we uri inyuma y’imitwe yitwaje intwaro irimo M23, AFC ndetse n’inyeshyamba za Mobondo zikunze kugaragara mu ntara zahoze zigize Grand Bandundu, zirimo Maï-Ndombe, Kwilu, Kwango na Kongo Central.
Bemba yagize ati: “Mfite ibimenyetso simusiga byerekana ko Joseph Kabila ashyigikiye AFC, M23, ndetse na Mobondo. Yahunze igihugu anyuze muri Zambia, ajya i Lubumbashi, kuko azi neza ko ashobora gufatwa.”
Bemba yemeza ko inyeshyamba za M23 na AFC zifite umugambi wo gusubukura ibitero byigeze gukorwa mu 1996-1997, bigamije kwigarurira umutungo kamere w’amabuye y’agaciro yo mu burasirazuba bwa Congo.
Ati: “Intego yabo ni uguhuza bimwe mu bice by’igihugu cyacu n’ibindi bihugu. Niyo mpamvu nsaba urubyiruko guhaguruka rugaharanira ubusugire bw’igihugu cyacu.”
Mu minsi yashize, Perezida Félix Tshisekedi, ubwo yari mu nama i Davos, yavuze ko Joseph Kabila ari we wari inyuma y’inyeshyamba za M23.
Ferdinand Kambere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ishyaka PPRD rya Joseph Kabila, yamaganye ibyo birego, avuga ko ari urwitwazo rwa Leta iriho kugira ngo ihunge inshingano zo gukemura ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu.
Hashize igihe inyeshyamba za M23 na AFC zigaba ibitero ku bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, aho zimaze kwigarurira imijyi nka Goma na Bukavu ndetse zikaba zarashyizeho ubuyobozi bwazo.