Jean Marie Vianney Gatabazi yongeye gusaba imbabazi Perezida wa Repubulika
Uwahoze ari Minisitiri w’ Ubutegetsi be’ Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney nyuma y’aho ku wa 10 Ugushyingo 2022 asimbuwe nu ntebe ya Minisiteri yabaye nk’ucecetse ndetse nta n’ ahantu yari akigaragara.
None muri iyi minsi akaba yarongeye kuvugwa cyane kubera ko yagaragaye mu bantu bitabiriye umuhango wo kwimika unutware w’ Abakono wabereye i Musanze byabaye tariki ya 9 Nyakanga 2023.
Uwahoze ari Minisitiri w’ Ubutegetsi be’ Igihugu Bwana Gatabazi yasabye imbabazi Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame abicishije ku rubaga rwa Twitter.
Yagize ati: “Mwarakoze Nyakubahwa Perezida Wacu Paul Kagame ku nama, impanuro no kudukebura mutwibutsa umurongo twahisemo nk’Abanyarwanda wo kubaka Igihugu gishingiye ku Bunyarwanda (National Identity) tuyobowe n’intekerezo ya Ndi Umunyarwanda (RwandanSpirit) yo Sano muzi iduhuza twese.”
Akomeza agira ati: ” Nyakubahwa Perezida Paul Kagame imbabazi mwaduhaye tuzazubakiraho turwanya byimazeyo ikintu cyose cyashaka gusenya Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ari zo mbaraga zacu. Tuzahanira kandi no gukebura uwo ariwe wese washaka kujya mu mitekerereze ishingiye ku dutsiko. GBU Abundantly. ”