“Jay Z ashobora kuba akomoka mu Rwanda ” Beyonce
Shawn Corey Carter, Umuraperi w’umunyabigwi mu muziki wa Amerika ndetse no ku Isi muri rusange , mu ndirimbo nshya ya Beyonce (umugore we) hari aho yaririmbye ko umugabo we ashobora kuba afite inkomoko mu Rwanda.
‘MOOD 4 EVA’ indirimbo nshya ya Beyonce yahuriyemo na Childish Gambino ndetse n’umugabo we Jay Z yakozwe n’agababo babiri barimo DJ Khaled afatanyije na Just Blaze ndetse n Beyonce we ubwe.
Muri iyi ndirimbo havugwamo ibice bitandukanye bya Afurika , gusa mugitero cya 3 [Verse 3] hari aho Beyonce aririmba agira ati “My baby father, bloodline Rwanda, Why would you try me? Why would you bother?, I am Beyoncé Giselle Knowles-Carter, I am the Nala, sister of Yoruba”.
Tugenekereje mu Kinyarwanda yaba yaririmbye agira ti “Se w’abana banjye, amaraso ye (cg inkomoko ye) ni u Rwanda, Kuki wangerageza? Kuki wabikora? Ndi Giselle Knowles-Carter, ndi Nala, umukobwa w’umu Yoruba””
Ibi bishobora kuba byerekana ko Jay Z yakomotse mu Rwanda naho Beyonce akaba akomoka mu burenegrazuba bwa Afurika ahaba ubwoko bw’aba Yoruba, dore ko baba mu bihugu nka Nigeria, Togo na Benin.
Ibi ntawahita abyemeza neza agahamya ko Jay Z yaba afite inkomoko mu Rwanda , gusa ushobora no gusanga ari amagambo bakoresheje kugirango baryoshye umujyo w’injyana yabo muri iyi ndirimbo bise ‘MOOD 4 EVA’ iri kuri alubumu ya Beyonce yiswe ‘The Lion King: The Gift’.
Gusa kuri ubu Abanyafurika b’abanyamerika bakomotse ku bacakara bajyanwe muri Amerika batangiye kujya bakoresha ibizamini by’amaraso kugira ngo babashe kumenya ibihugu bya Afurika cyangwa ibice bya Afurika bakomokamo.