Jay Polly yireguye ku byaha aregwa anasabirwa igifungo n’ubushinjacyaha
Umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye ku izina rya Jay Polly yemeye ibyaha aregwa byo gukubita umugore we akamukura amenyo ndetse ubushinjacyaha bunamusabira igifungo cy’imyaka 2.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Kanama ni bwo Jay Polly yagejejwe imbere y’ubutabera kugira ngo yiregure ku byaha byo guhohotera umugore we Uwimbabazi Sharifa akagera na ho amukura amenyo. Jay Polly yemeye iki cyaha ndetse anavuga ko yabitewe n’ubusinzi.
Jay Polly witabye Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo aburanishwa ku byaha akurikiranyweho birimo gukubita no gukomeretsa umugore we, yari afite gahunda yo kujyana n’uyu mugore we muri Nigeriya kurangiza umushinga w’indirimbo afitanye na Davido batangiye ubwo davido aheruka mu Rwanda muri Gashyantare 2018.
Jay Polly watawe muri yombi tariki ya 04 Kanama, Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano kingana n’igifungo cy’imyaka ibiri. Urukiko rukazafata umwanzuro mu minsi iri imbere.
Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ingingo ya 148 ivuga ko “Umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi cyangwa umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.