Jay Polly yavuze amagambo akomeye kuri mugenzi we Riderman
Umuraperi Jay Polly uri kubarizwa mu nzu itunganya umuziki ya The Mane Music Label, yatangaje ko nta muraperi washyira hasi Riderman ngo kuko hari ibikomeye amaze gukora umuntu atapfa gusenya.
Ibi yabitangarije i Musanze ubwo yari avuye ku rubyiniro mu gitaramo cya Iwacu Festival cyabereye muri stade Ubworoherane kuri uyu wa Gatandatu.
Ibi yabivuze abajijwe n’abanyamakuru ku kibazo cyari kimaze iminsi kivugwa ko Jay Polly yaba yaribasiriye Riderman abicishije mu ndirimbo ye nshya yise ‘Nyirizina’ aherutse gushyira hanze.
Muri iyi ndirimbo Jay Polly yumvikanamo aririmba amagambo asa no kwivuga ibigwi cyane avuga ko ari we muhanzi uha abafana ibyo bakeneye, mu gitero cya kabiri hari aho aririmba ati”Ikinyarwanda cyanjye si icy’imihanda ndacyari kumwe na rubanda dukeneye kwanda.”
Abakurikiranye iki gitero cya kabiri cy’indirimbo ya Jay Polly bahise batekereza ko yaba yaravugaga ku ndirimbo ya Riderman na Bruce Melody yitwa ‘Ikinyarwanda’ baririmbamo ko Ikinyarwanda cyabo ari icy’imihanda.
Jay Polly abajijwe kuri ibi, yahise abyamagana yivuye inyuma ahamya ko atageregeza gushyira hasi Riderman kuko ibyo yakoze byagorana kubinyeganyeza ariko kandi aba baraperi bakaba ari inshuti.
Yagize ati ”Ubuse washyira Riderman hasi gute uri umuraperi, Riderman ni umuraperi mwiza, Riderman ni umuraperi ukibirimo, nibaza ko kumushyira hasi bitashoboka kuko si njye wamushyize aho ari, buriya mushobora kumva ibintu ukuntu bitandukanye, n’ejo bundi twari turi kumwe ibyo bintu ntabwo twabivuzeho sinzi impamvu muri kubimbazaho.”
Yakomeje avuga ko kuba avuga ko ikinyarwanda cye atari icy’imihanda atihakanye umuhanda kuko adashobora kuwuvaho, ahubwo ngo mbere yo kuba uw’imuhanda ngo ni umunyarwanda ikindi kandi ngo mu gihe yari afunzwe, abaraperi bagenzi be basaga nabasinziriye badakora ariko Riderman agakora uko ashoboye akamara irungu abakunzi ba Hip Hop mu Rwanda.
Jay Polly asanga Riderman ari umugabo wasiga ku rugo ukarusanga uko warusize nta kibazo rwagize.
Aba bahanzi bose bahuriye ku mateka yo kuba baregukanye Primus Guma Guma Super Star buri muhanzi wese yifuzaga gutwara ubwo ryari rikiriho. Ubu ryasimbujwe ibitaramo bizenguruka igihugu byiswe ‘Iwacu Festival’ .