AmakuruAmakuru ashushyeUmuziki

Jay Polly yatawe muri yombi azira gukubita umugore we akamukura amenyo

Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly yatawe muri yombi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu, nyuma yo gukubita umugore we akamukuramo amenyo 2 nk’uko amakuru abivuga.

Aya makuru yahamijwe na Modeste Mbabazi usanzwe ari umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza RIB, wavuze ko ubugezacyaha bwatangiye gukora iperereza kuri iki kibazo.

“Ni byo arafunzwe, yafashwe mu mwanya ushize, yakubise umugore we amukura amenyo abiri. Iperereza ryatangiye arimo arakurikiranwa, Ubugenzacyaha buri gukora ibyo bugomba gukora mu buryo nyabwo.”Mbabazi aganira na Igihe.Com dukesha iyi nkuru.

Mbabazi yanavuze kandi ko aya Jay Polly yakuye amenyo umugore we nyuma y’amakimbirane bagiranye bari iwabo mu rugo. Amakuru avuga ko Jay Polly n’umugore we baba baraye mu kabari, bityo aya makimbirane akaba ashobora kuba yatewe n’ubusinzi.

Magingo aya iperereza riracyakomeje.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger