Jay Polly yanyomoje amakuru yahwihwiswaga ko nafungurwa azatandukana n’umugore we
Umuraperi Tuyishime Joshua wamenyekanye nka Jay Polly yanyomoje amakuru amaze iminsi ahwihwiswa n’abantu batandukanye bavugaga ko namara kuva muri gereza azahita aca ukubiri n’umugore we buri wese akabaho mu buzima bwe bwite.
Uyu musore ugiye kumara muri gereza amezi atanu yakatiwe n’urukiko nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore we Mbabazi Sharifa, yavuze ko ibyatangajwe byose ari impuha ntaho bihuriye n’ukuri afite mu mutima we.
Yagize ati “Ni ibihuha biri aho gusa, uwabitangaje iyo aza akansura hano muri Gereza ko nta muntu nanga kuganira na we. Aravuga gusa ngo inshuti ya Jay Polly yavuze ko, ngo amakuru yizewe avuga ko, ese amakuru yizewe arenze kubaza nyir’ubwite ni ayahe? Nta kibazo mfitanye n’umugore ahubwo ndamushimira ko yambaye hafi haba mu rubanza no mu gihe cyose nafunzwe.”
Uyu muraperi kandi yavuze ko amezi amaze muri Gereza ya Mageragere afungiyemo, atamubereye imfabusa kuko yabashije kuhigira byinshi kandi byiza bizamufasha kubana neza n’abandi muri Sosiyete no kurushaho kwiyubakira iterambere rirambye.
Jay Polly yemeza ko yahindutse kuburyo bugaragarira buri wese ndetse ko abantu bazabyibonera namara gusohoka muri gereza.
Yagize Ati:“Narahindutse cyane, narahindutse mu buryo bwose bushoboka n’abantu bazabibona nintaha. Hano ni ahantu umuntu agera akahigira amasomo menshi, nanjye narize…”
Yakomeje avuga ko we abona yarakiriye amasomo menshi mu buzima bitewe na byinshi yungutse mu minsi yose amaze muri gereza harimo “Kubana neza n’abandi no koroherana.