Jay Polly uri muri gereza yatangiye kubazwa ku byaha akekwaho-AMAFOTO
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Kanama nibwo inkuru yabaye kimomo ko umuraperi Jay Polly yarwanye n’umugore we akamukura amenyo abiri bigatuma atabwa muri yombi, ubu hagaragaye amafoto y’uyu musore yambaye amapingu.
Itabwa muri yombi rya Jay Polly ryemejwe na Modeste Mbabazi usanzwe ari umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza RIB, yavuze ko ubugezacyaha bwatangiye gukora iperereza kuri iki kibazo ngo hamenyekane icyateye Jay Polly gukura amenyo umugore we.
Nkuko bigaragara mu mafoto yagiye hanze ku mugoroba wo kuri iki cy’umweru, Jay Polly arasa n’uwasobanuriraga umupolisi ibibazo yabazwaga bijyanye n’ihohotera yakoreye umugore we.
Uyu muraperi ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi i Remera , mbere y’uko arwana n’umugore we babanaga neza dore ko yari yanamukoresheje mu mashusho y’indirimbo ye nshya yitegura gushyira hanze ndetse akaba yari yanatangaje ko we n’umugore we bitegura kwerekeza muri Nigeriya kurangiza umushinga w’indirimbo afitanye na Davido.
Mu gihe iperereza rigikomeje, ubugenzacyaha buvuga ko Jay Polly yakuye amenyo umugore we umugore we nyuma y’amakimbirane bagiranye bari iwabo mu rugo. Amakuru avuga ko Jay Polly n’umugore we baba bararaye mu kabari, bityo aya makimbirane akaba ashobora kuba yaratewe n’ubusinzi.