Jay Polly n’abo bareganwa bahawe itariki yokongera kugaruka mu rukiko
Nyuma yo gukatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo Umuraperi Jay Polly umaze igihe akurikiranwa mu butabera kubera icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, yahawe itariki azaburaniraho urubanza mu mizi.
Jay Polly afunganywe na murumuna we Iyamuremye Jean Clément, Shemusa Mutabonwa na Hatunga Fidèle Benedicto uvuga ko ari Umunyamerika ukomoka muri Tanzania.
Uyu muraperi nabo bareganwa bazasubizwa imbere y’Urukiko ku wa 2 Ukuboza 2021, aho azaba aburana mu mizi urubanza bareganwamo bakurikiranyweho kunywa ibiyobyabwenge.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye abaregwa gufungwa by’agateganyo kugira ngo igihe ubutabera buzajya bubashakira bujye bubabona, ariko kandi kubafunga bikaba n’uburyo bwo kubafasha kuba baretse ibiyobyabwenge no gukomeza iperereza.
Twabibutsa ko ku wa 11 Kamena 2021 aribwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwashimangiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo cyo gufunga Jay Polly n’abo bareganwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hari hagikusanywa ibimenyetso.
Abaregwa bose bahakana icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge usibye Iyamuremye wemera ko yajyanye urumogi mu rugo rwa Jay Polly.
Impamvu zitanzwe zituma abaregwa bakurikiranywaho iki cyaha, ni uko raporo ya muganga yagaragaje ko basanzwemo ibiyobyabwenge mu maraso, bityo rusanga nta kimenyetso kigaragaza ko uwo munsi batari banyweye urumogi.
Ikindi kandi ni uko icyaha bakoze gihanwa n’igifungo kigera ku myaka ibiri kandi umuntu ugikekwaho akurikiranwa afunze.