AmakuruImyidagaduroUmuziki

Jay Polly aritegura kujya i Lagos gukora amashusho y’indirimbo “I beg”

Indirimbo “I Beg ” Jay Polly yakoranye na Davido kuri ubu iyi ndirimbo mu buryo bwamajwi iri kurangira dore ko buri wese yamaze gusyiramo ibitero bye, igisigaye akaba ari amashusho yayo Jay Polly avuga ko azafatirwa mu gihugu cya Nigeria mu munjyi wa Lagos.

Iyi ndirimbo iri gukorwa na Pastor P mu buryo bw’amajwi (Audio) Jay Polly yemeza ko Davido yamaze gushyiramo ibitero bye mbere yuko ava mu Rwanda ibi  bije nyuma yaho hari amakuru yavugwaga ko Davido yaba yaragiye ava mu Rwanda  iyi ndirimbo idakozwe dore ko yangombaga guhita ikorwa ku wa 04 Werurwe 2018 nyuma y’igitaramo Davido yari amaze gukora kubera umunaniro yari avanye mu gitaramo uwo munsi ntibayikora bahitamo kuyikora undi munsi. Jay Polly niwe wabanje muri Sitidiyo akora ako yari kuriririmba Davido nawe akurirkiraho.

Jay Polly ari kumwe na Davido ku rubyiniro mu gitaramo cya 30 Billion Davido yakoreraga i Kigali

Benshi bibazaga aho iyindirimbo igeze nyuma y’amakuru twagiye tubagezaho ajyanye n’iyi ndirimbo “I Beg” ndetse hari n’abavugaga ko Davido yaba yavuye mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Werurwe badakoze iyi ndirimbo ariko Jay Polly yamaze kwemeza ko iyi ndirimbo yamaze gukorwa mu buryo bw’amajwi na Pr0ducer Pastor P igisigaye akaba ari amashusho azafatirwa i Lagos muri Nigeriya.

Davido yemereye gukorana iy’indirimbo na Jay Polly ubwo yazaga hano mu Rwanda mu gitaramo yari ahafite muri gahunda ye yihaye yo kuzenguruka Afurika k’ubufatanye n’inzu itunganya umuziki ya Sony Music akoreramo mu bitaramo yise 30 Billion AfricanTour. Aya mashusho ya “I Beg” akazakorwa nyuma yo kurangiza ibyo bitaramo dore ko azasoreza i Dakar muri Senegal kuya 24 Werurwe 2018.

Davido yishimiye Jay Polly cyane bigera naho anjya amwita umuvandimwe we

Twabibutsa ko Davido  ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko Jay Polly ari umwe mu bahanzi yemera hano mu Rwanda, ndetse no ku munsi w’igitaramo  Jay Polly yahamagawe na Davido ku rubyiniro maze abwira imbaga y’abari bitabiriye igitaramo ko yemera Jay Polly cyane ndetse banaririmbana indirimbo “Ku musenyi”

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger