AmakuruAmakuru ashushye

Japan: Ubushyuhe bukabije bumaze guhitana abantu 30. +(AMAFOTO)

Abayapani bakomeje kugorwa cyane n’ikibazo cy’ubushyuhe bukabije bw’ugarije iguhugu cyabo dore ko hamaze kubarurwa abantu 30 bahitanywe nabwo mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa.

Usibye abo 30 bahitanywe nabwo abandi babarirwa mu bihumbi baganye ibitaro bagiye kwivuza uburwayi batewe n’ubu bushyuhe mu byumweru bibiri bishize. Minisiteri y’uburezi mu Buyapani yasabye ibigo by’amashuri gufata ingamba zihamye zo guhangana n’ubu bushyuhe.

Minisiteri y’Uburezi isabye ibi nyuma yaho ku wa kabiri umunyeshuri w’umuhungu w’imyaka 6 y’amavuko apfiriye azize kumagara no guta ubwenge ubwo abanyeshuri bo mu ishuri yigagamo bari basohotse bagiye kwigira hanze muri ntara ya Aichi.

Ikigo cy’Ubuyapani gishinzwe iteganyagihe, cyashishikarije abaturage kunywa amazi ahagije mu rwego rwo kurwanya umwuma utewe n’ubushyuhe.

BBC ivuga ko nubwo mu murwa mukuru Tokyo hari ubushyuhe bwinshi ngo mu Burengerazuba ho hari imyuzure myinshi imaze guhitana abantu bagera kuri 200. Ubu bushyuhe bukaba buri no gukoma mu nkokora ibikorwa by’ubutabazi aho abakorerabushake bari kubanza guhangana n’ubu bushyuhe.

Mu ntangiriro y’iki cyumweru, ubushyuhe bwageze ku gipimo cya dogere 40.7 mu bice byo mu Buyapani hagati. Ni cyo gipimo cy’ubushyuhe cyo hejuru kibayeho mu Buyapani mu gihe cy’imyaka itanu ishize

Ababishoboye bari kwirirwa mu bwogero rusange mu rwego rwo guhangana n’ubushyuye

Abana nabo birirwa mu mazi bashakisha ubukonje
Abaturage bari kwitwaza imitaka bikingira izuba

Ubushuye bugeze kuri 40 C bukomeje kubangamira abaturiye umujyi wa Tokyo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger