AmakuruImikino

Jamie Carragher yahishuye itegeko ryarangaga abakinnyi ba Liverpool  iyo babaga bacakiranye na Drogba

Jamie Carragher, Umwongereza wahoze akina mu bwugarizi bw’ikipe ya Liverpool, yahishuye iby’itegeko abakinnyi ba Liverpool bari bategetswe kubahiriza iyo iyi kipe yabaga yahuye na rutahizamu Didier Drogba.

Uyu mugabo na Didier Drogba bahuriraga kenshi mu mikino y’ishiraniro yakundaga guhuza Chelsea na Liverpool muri za 2000.

Iyi mikino kandi yakundaga kurangwa n’ubushyamirane bukomeye hagati y’abaknnyi, cyo kimwe n’ihangana rikomeye hagati y’umutoza Jose Mourinho na mugenzi we Rafael Benitez.

Ku bijyanye n’ihangana ry’imbere mu Bwongereza wasangaga Mourinho avuga rikijyana, mu gihe Benitez na we yamucecekeshaga ku rwego rw’u Burayi.

Iri hangana hagati ya Liverpool na Chelsea ahanini ryabaga rizingiye ku bakinnyi babiri: Jamie Carragher na rutahizamu Didier Drogba.

Uku guhangana hagati y’aba bakinnyi bombi kwanatumye Drogba muri 2014 yerura, atangaza ko Jamie Carragher ari we mukinnyi bakinnye bahanganye wamugoye mu mateka ye.

Nyuma y’imyaka ine Drogba agaragaje Carragher nk’imbogamizi ye mu gihe yari umukinnyi, Jamie Carragher na we yahishuye ko hari itegeko abakinnyi ba Liverpool bagombaga kubahiriza iyo babaga bahuye na Didier Drogba batinyaga bidashidikanywaho.

Yabihishuriye mu nkuru yashyize mu kinyamakuru The Telegraph.

Ati”Mu gihe cyanjye nk’umukinnyi ubwo Liverpool yabaga ihanganiye na Chelsea ibikombe byinshi, hari itegeko rikuru ryo guhangana na Didier Dogba- ku bwanjye rutahizamu mfata nk’uwahinduye uburyo dutekerezamo uriya mwanya(wa rutahizamu.)”

“Iryo tegeko ryari ’’ukutarakaza Didier’’. Iyo yabaga arakaye, ni bwo yakinaga neza. Iyo umjinya we wabaga mwinshi, yameraga nk’ikiza, agahingagura buri kimwe ahuye na cyo, bikagorana kumwambura umupira kubera imbaraga karemano za nyazo yabaga afite.”

Carragher yanavuze ko imyitwarire ya Drogba yatumaga abatoza bahindura imyumvire ku bijyanye n’akazi kagenewe rutahizamu ngo kuko nyanashobokaga ko akora akazi k’abakinnyi babiri.

Ingaruka kuri izi mbaraga ngo ni uko abatoza bahitaga bahindura abagomba kugaragira Drogba.

Drogba iyo yabaga yahuye na Liverpool byabaga ari ibicika.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger