AmakuruImikino

James Milner yahishuye igitutsi Messi yamututse mu mukino wa FC Barcelona na Liverpool

James Milner ukina hagati mu kibuga h’ikipe ya Liverpool, yahishuye ko Lionel Messi yamwise ‘indogobe’ ubwo FC Barcelona yakinaga na Liverpool, mu mukino wa 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions league.

Ibi byabaye ubwo igice cya mbere cy’uyu mukino wari wabereye i Camp Nou cyari kirangiye abakinnyi basubiye mu rwambariro. Ni nyuma y’uko Milner yari yakomeje kujujubya Messi amukoreraho amakosa menshi.

Nyuma yo kumutuka, Messi ngo yongeyeho andi magambo menshi.

Milner yagize ati” Ntabwo yari [Messi] yishimye. Yambwiye amagambo menshi y’icy-Espagnol ubwo twarimo dusubira mu rwambariro. Yambwiraga ko ndi ‘burro’. Bisobanura indogobe ariko mucy-Espagnol ntekereza ko binasobanura umuntu wirirwa ukubita abantu imigeri.”

“Namubajije niba ameze neza, gusa ntiyigeze abyumva. Sintekereza ko niba yaramenye ko numvise icy’Espagnol.”

Ngo Messi yanamubwiye ko yamukiniye nabi kubera ko yigeze kumwambika cobo ishobora kuba iyo yamwambitse igihe Milner yakiniraga Manchester City.

James Milner asanga ibyo Messi yakoze muri uriya mukino ndetse n’ibyo yagezeho nk’umukinnyi muri rusange bituma abakinnyi bahanganye nawe bakomererwa kumuhagarika, bityo akaba abimwubahira.

Ati” Mu gihe ugerageza kumuhagarika, nta mpamvu yo kugira ubwoba bw’uko ashobora gutuma uba nk’igicucu. Byambayeho. Nigeze kwambikwa na we cobo kandi abantu bose babibonye incuro amamiliyoni. Sinjye wa mbere byari bibayeho kandi sinanjye wa nyuma. Ni umukinnyi udasanzwe.”

Umukino warangiye Messi na bagenzi be batsinze Liverpool ibitego 3-0, gusa iyi kipe yo mu Bwongereza yaje kugombora ibi bitego mu mukino wo kwishyura isezerera FC Barcelona ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger