Amakuru ashushyePolitiki

Jado Uwihanganye akomeje kwirahirwa na kaminuza yo hanze yizemo

Uwihanganye Jean de Dieu [ Henri Jado] wamenyekanye mu mwuga w’itangazamakuru kuri  Radio Salus, mu minsi ishize yagizwe umwe mu bagize muri Guverinoma nshya. Kuva yaba umwe mu bagize iyi Guverinoma akomeje kwirahirwa na kaminuza yizemo kubera kugaragaza ubuhanga bikaba byaramuhesheje kujya kuri uyu mwanya ku myaka 30 y’amavuko.

Henri Jado wabaye umunyamakuru kuri iyi Radiyo mu gisata cy’imyidagaduro ndetse  n’umushyurugamba mu birori bitandukanye, yarangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri muri kaminuza ya Manchester mu bijyanye no gucunga imishinga minini y’ubwubatsi, uretse ibyo yabaye mu Banyarwanda 3 barangije muri iyi  kaminuza ya Manchester yo mu Bwongereza muri 2013, yabaye muri 15 b’abahanga bahawe ibihembo basoje amasomo muri iyi kaminuza.

Yasoje muri iyi kaminuza ari mu banyeshuri 200 birahirwa kubera ubuhanga, kuva asoje kaminuza yagaragaje kwitanga no gukorera igihugu mu mishinga itandukanye. Ibi byakuruye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ‘Paul Kagame’ amushyira muri guverinoma nshya izafatanya nawe kuyobora muri manda ya gatatu yatangiye nyuma yo gutsinda amatora.

Nk’uko urubuga rwa Kaminuza ya Manchester Jado yizeho rubitangaza ngo uyu mugabo yayihesheje ishema nyuma yo kugirwa umwe mu bagize Guverinoma ku myaka 30 y’amavuko gusa. Akaba  umwe mu bagize guverinoma bahawe uyu mwanya ari bato mu Rwanda babayeho.

Bati” Jado yatangaje ko nyuma kurangiza muri kaminuza ya Manchester byazamuye ubumenyi bwe mu buryo bw’imitekerereze ndetse no gusesengura imishinga y’ubwubatsi, ubu burambe bwatumye afunguka amaso ndetse bituma imishinga yose yakozemo idahomba.”

Umwe mu bahagarariye kaminuza ya Manchester , Joanne Jacobs, yavuze ko kuba Jado yarabashije kujya muri Guverinoma y’u Rwanda nshya ari nawe muto mu myaka urimo, ar’ishema rikomeye kandi bikaba bigiye gutuma bakomeza gukora cyane no gufasha abanyeshuri bose bazagana iyi kaminuza baturutse mu Rwanda.

Ati”Kuva Jad yatangira kwiga muri iri shuri yagaragaje ubuhanga ndetse n’igihe yasozaga amasomo ye ya kaminuza yagaragaje itandukaniro mu mishinga yagiye akoramo mu gihe yari ageze mu Rwanda, dutewe ishema n’abigeze kuba abanyeshuri bacu batandukanye bakomeje kuba indashyikirwa, by’umwihariko twishimiye intambwe yatewe na Jado.”

Uwihanganye yarangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri University of Manchester, yize mu ishami ryo gucunga imishinga minini y’ubwubatsi, aho yari yaratangiye amasomo ye muri Nzeri 2012. Yagiye kwiga mu Bwongereza nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’ubwubatsi.

Kaminuza ya Manchester Henri Jado yigagamo, iri ku mwanya mwiza  mu Bwongereza, ndetse n’i  Burayi, no ku rwego rw’Isi ikaba iza myanya y’imbere, yigwamo n’abanyeshuri baturuka mu bihugu birenga 80. Mu bantu bamaze guhabwa igihembo cyitiriwe Nobel kugeza ubu, harimo abarenga 25 bayiciyemo cyangwa bayigishijemo.

Henri Jado[Jean de Dieu Uwihanganye] yahawe umwanya muri Guverinoma mu gihe yari asanzwe ari umukozi muri NPD-COTRACO, agitangira aka kazi yabifatanyaga no kwigisha muri Kaminuza y’igenga ya  INILAK.  Uwihanganye Jean de Dieu yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu.

Ubwo Henri Jado yarahiraga
Kaminuza ya Manchester Jado yizeho
Ubwo Jado Uwihanganye yasozaga kaminuza
Ari kumwe na Joanne Jacobs, umwe mu bayobozi ba kaminuza yizemo

Jado Uwihanganye yarushinze na Mukaseti Pacifique [Yvonne ukina mu runana]
Yanditswe na Theogene Uwiduhaye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger