Jacques Tuyisenge ntazagaragara mu mukino w’Amavubi na Cote d’Ivoire
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Jacques Tuyisenge ni we mukinnyi wenyine wahamagawe n’umutoza Mashami Vincent utazitabira umukino ikipe y’igihugu Amavubi ifitanye n’inzovu za Cote d’ivoire ku cyumweru.
Ni umukino wa kabiri w’itsinda H mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika uteganyijwe kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Uyu mukino ntuzagaragaramo rutahizamu Jacques Tuyisenge kuri ubu uherereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yagiye gusura umuryango we. Kuba uyu musore yaragiye gusura umuryango we si yo mpamvu nyamukuru yo kutazitabira uyu mukino, impamvu ni uko amaze igihe afite ikibazo cy’imvune, bikanakubitiraho imikino myinshi amaze iminsi akina, akaba ari yo mpamvu umutoza Mashami yahisemo kuba amuhaye ikiruhuko.
Umutoza Mashami anavuga ko uyu musore ukinira Gor Mahia yo muri Kenya azagera i Kigali kuri uyu wa gatatu kugira ngo akurikiranwe n’abaganga, bikaba binitezwe ko hari inama n’akanyabugabo azatera bagenzi be.
Uretse Tuisenge utazakina uyu mukino, abandi bakinnyi bahamagawe bakina hanze y’u Rwanda bose bamaze kugera mu Rwanda, uretse Faustin Usengimana na Salomon Nirisarike byitezwe ko bagomba kugera i Kigali kuri uyu wa mbere.
Kapiteni Haruna Niyonzima ni we wabimburiye kugera abandi i Kigali, akurikirwa na Kwizera Olivier cyo kimwe na Danny Usengimana.
Magingo aya ikipe y’igihugu Amavubi ikambitse muri Hotel La Palice Nyamata aho ikomeje kwitegurira uyu mukino w’ishiraniro isabwa gutsinda.