AmakuruPolitiki

Jacob Zuma wahoze ayobora Afurika y’epfo yatangiye kuburana

Uwahoze ari Perezida w’igihugu cya Afurika y’epfo Bwana Jacob Zuma nyuma yo kwishyikiriza inzego z’umutekano agafungwa kubera gusuzugura ubutabera, kuri ubu akaba yatangiye kuburanishwa ku byaha aregwa bijyanye na Ruswa.

Nkuko amakuru dukesha BBC abivuga, mu gitondo cy’uyu munsi tariki ya 19 Nyakanga 2021 nibwo Jacob Zuma wahoze ayobora igihugu cya Afurika y’epfo yatangiye kuburanishwa n’urukiko rukuru muri cyo gihugu ku byaha ashinjwa bijyanye no kurya ruswa ndetse no kunyereza umutungo w’igihugu.

Iburanishwa rya Jaboc Zuma rikaba riri gukorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho uyu mugabo arimo kuburana yibereye muri gereza aho asanzwe afungiye mu buryo bwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi yacu kidasize n’igihugu cya Afurika y’epfo.

Kuri ubu Nibwo bwa mbere yabonetse mu ruhame kuva akatiwe amezi 15 y’igifungo kubera gusuzugura urukiko, nyuma akishyikiriza polisi.

Ubu hakaba hashize icyumweru kirenga Jacob Zuma ari muri gereza nyuma y’uko ahamwe n’icyaha cyo kwanga gufasha iperereza ku bindi birego bya ruswa aregwa, icyemezo cyo gufunga Jacob Zuma cyateje imyigaragambyo ikomeye muri kiriya gihugu ijyanye no gutwika no gusahura ndetse abantu bagera kuri 200 bakaba barayiburiyemo ubuzima.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger