Jackie Wolfson ushinjwa gufasha Bobi Wine mu bikorwa bye bya Politiki yabiteye umugongo
Jackie Wolfson,umuyobozi w’ikigo gikomeye gifasha abana baba ku muhanda mu gihugu cya Uganda cyitwa Shule Foundation mu minsi ishize ni bwo humvikanye amakuru y’uko ari we ufasha Bobi Wine mu buryo bw’amafaranga mu bikorwa bye bya politiki, uyu muyobozi yabyamaganiye kure.
Wolfson watangaje ko mu buzima bwe atigeze na rimwe agaragara mu bikorwa bya politiki , ahubwo we ibye ni ugufasha ko ari na yo mpamvu yashinze ikigo gifasha abana babaye ku muhanda cyitwa Shule Foundation, arakeka ko impamvu y’ibyo bimuvugwaho bishobora kuba ari uko iki kigo ayoboye cyaba cyarateguye igitaramo cyunganira ibikorwa byacyo maze kigatumira Bobi wine ndetse n’umuhanzikazi Yvonne Chaka Chaka.
Bobi Wine mu minsi ishize waregwaga ibyaha birimo kugambanira igihugu ndetse akaza kubifungirwa ariko nyuma akaza kurekurwa n’urukiko rwa Gulu atanze ingwate, ubu arabarizwa muri leta zunze ubumwe za Amerika aho yaherekejwe n’umugore we Balbie Kyagulanyi Itungo kwivuza dore ko ngo yakubiswe bikomeye n’abamufashe maze bakamwangiza impyiko.