J.Cole yakoze ikintu kizatuma abakinnyi ba Patriots BBC bamukumbura ibihe byose
Icyamamare mu muziki wa Amerika Jermarine Lamarr Cole wamenyekanye cyane nka J.Cole yahaye impano y’ibikoresho abakinnyi bagenzi be bakinanye mu ikipe ya Patriots Basketball Club yo mu Rwanda mu gihe yiteguraga gusubira muri Amerika .
J.Cole yakoze iki gikorwa cy’indashyikirwa ku wa kabiri tariki ya 25 Gicurasi 20221 ,aho yahaye bagenzi be bakinanye n’abatoza impano y’ibikoresho birimo inkweto zo kwambara mu kibuga zo mu bwoko bwa PUMA.
Ikipe yari yaje gukinira ya Patriots BBC biteganyijwe ko kuri uyu wa kane nijoro ikina na Ferroviario de Maputo umukino wa kimwe cya kane.J.Cole nta makuru arambuye yatanze ku mpamvu zatumye agenda iri rushanwa ritarangiye.
Uyu muhanzi ufite igihembo cya Grammy yakinnye iminota 45 mu mikino itatu mu itsinda A, aho Patriots yatsinze imikino ibiri igatsindwa umwe.
J.Cole yatsinze amanota yose hamwe atanu, atanga imipira ivamo ibitego (assists) itatu na ’rebounds’ eshanu mu mikino yakinnye.
Ku wa kabiri, J Cole yakiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ku biro bye ku Kacyiru,mbere y’uko asubira iwabo.
Uyu mukinnyi wafashije ikipe ya Patriots BBC mu cyiciro cy’amatsinda bakaba bari muri 1/4 cy’iri rushanwa ririmo kubera muri Kigali Arena