Izindi mpunzi 120 zizaturuka muri Libya zitegerejwe mu Rwanda mu kwezi gutaha
Ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi HCR, watangaje ko mu kwezi gutaha k’Ugushyingo u Rwanda ruzakira ikindi kiciro cy’impunzi 120 zizaturuka mu gihugu cya Libya.
Iki kizaba ari ikiciro cya gatatu cy’izi mpunzi u Rwanda ruzaba rwakiriye, nyuma y’impunzi 66 zakiriwe mu kwezi gushize ndetse n’izindi 123 zakiriwe muri uku kwezi k’Ukuboza.
Amasezerano yo kwakira izi mpunzi yasinwe ku wa 10 Nzeri 2019 hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).
Ni amasezerano avuga ko u Rwanda rugomba kwakira impunzi n’abashaka ubuhungiro 500 bagomba guturuka mu gihugu cya Libya, nyuma yo kunanirwa kwambuka inyanja ya Mediterranee ngo berekeze ku mugabane w’uburayi.
Izi mpunzi 120 u Rwanda ruzakira mu kwezi gutaha, ziri muri 311 zisigaye kugera mu Rwanda, dore ko hamaze kugera impunzi 189.
Aba nibagera mu Rwanda na bo bazerekezwa mu nkambi ya Gashora mu karere ka Bugesera, aho bagenzi babo bakambitse.