Izindi mpunzi 117 ziturutse muri Libya zageze mu Rwanda (Amafoto)
Guverinoma y’u Rwanda yakiriye icyiciro cya gatatu cy’impunzi zaturutse muri Libya, aho kuri iyi nshuro rwakiriye 117 bageze mu Rwanda basanga abaje mu cyiciro cya mbere 66 na 123 baje mu cyiciro cya kabiri.
Izi mpunzi 117 zavanwe muri Libya zageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ahagana saa Sita z’ijoro kuri iki cyumweru.
Abenshi mu bari muri izi mpunzi ni ab’igitsina gore n’abana, bakaba bakomoka mu bihugu birimo Sudan, Eritrea na Ethiopia.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda, Ahmed Baba Fall, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda, ku mutima yagaragaje yakira Abanyafurika bari mu kaga muri Libya.
Yagize ati “Mbere na mbere ndashimira guverinoma y’u Rwanda ikomeje kugaragaza ubu bufatanye mu gushaka ibisubizo kuri uyu mugabane, aba ni abantu 117 bari baraheze muri Libya kandi bari mu buzima bukomeye, ubu bageze mu Rwanda aho bagiye kuba mu buzima bwiza”.
“Bagiye kujyanwa mu nkambi ya Gashora aho basanga abandi hakomeze gushakishwa igisubizo, byaba kubashakira ikindi gihugu bajyamo, gufasha abifuza kujya mu bihugu bakomokamo ariko no kuguma mu Rwanda.”
Ahmed Baba yavuze ko hari ibihugu bikomeje gutera inkunga iki gikorwa, mu cyumweru gishize Umuryango w’ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi watanze miliyoni 10 z’Amayero, naho Norvège nayo itanga miliyoni 5.5 z’amadolari.
Ahmed Baba kandi avuga ko yizeye ko n’ibindi bihugu bizakurikiza inzira y’u Rwanda mu gushaka igisubizo cy’izi mpunzi.
Yavuze ko hari ibindi bihugu birimo Suède na Norvège, byemeye kwakira izi mpuzi, mu kwa mbere umwaka utaha ibindi bihugu birimo u Butaliyani, u Budage, Malta, Leta zunze Ubumwe za Amerika nabyo ngo bishobora kuzabyemera.
Yatangaje ko abamaze kugera mu Rwanda bari mu buzima bwiza, cyane ko bari babayeho mu buzima bubi cyane. Ikindi cyiciro kizagezwa mu Rwanda mu Ukuboza uyu mwaka.
Ku wa 10 Nzeri 2019 nibwo Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) na UNHCR, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma iki gihugu cyakira impunzi zizaturuka muri Libya, aho zageze zishakisha amayira yazambutsa Méditerranée zikagera i Burayi.
Aya masezerano azatuma u Rwanda rwakira impunzi zigera kuri 500 yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, nyuma y’ubushake Perezida Paul Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika.
Aba bageze mu Rwanda nabo bazacumbikirwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera, ari naho itsinda ry’impunzi ziheruka kuza zicumbikiwe.