‘Iyo bansaba gukuramo umwitandiro nari kwitahira’: Keza Yusia witabiriye Miss Rwanda 2020
Keza Yusia wari umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2020, yatangaje ko aho imyemerere y’idini rye rya Islam igeze itamuha uburenganzira bwo gukuramo ‘umwitandiro’ igihe yaba abisabwe yewe ngo asabwe kubikora yakwitahira.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2020 irushanwa ryo gushaka umukobwa uzaba Miss Rwanda 2020 ryari ryakomereje i Kayonza hashakwa abakobwa bazahagararira intara y’Uburasirazuba.
Keza Yusia, afite uburebure bwa 1.71m. Yiga mu ishami ry’Ikoranabuhanga muri Kaminuza asengera mu idini rya Islam.
Uyu mukobwa ni we wenyine wari witabiriye irushanwa yambaye umwambaro wa Islam, abajijwe igisobanuro cyabyo, yavuze ko ari ihame ry’idini rye rivuga ko nta mugore ujya mu ruhame atitandiye cyangwa se kwipfuka.
Ku kijyanye no kuba hari uburanga yaba ahishe muri uku kwipfuka, ati” Nibaza ko ubwiza bwanjye ari ubu naberetse.”
Uyu mukobwa no 2019 nabwo yari yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda gusa hose nta na hamwe yarenze umutaru.
Muri 2019 ntabwo Keza yari yitabiriye irushanwa yambaye uyu mwambaro cyane ngo kuko hari imyemerere ye mu idini yari itarakura nkuko yabitangaje.
Keza Yusla wari witabiriye bwa kabiri irushanwa rya Miss Rwanda kuri iyi nshuro nabwo ntabwo yabonetse muri 15 bazahagararira Intara y’Uburasirazuba.
Amajonjora y’ibanze yahereye mu Ntara y’Uburengerazuba akomereza mu Majyaruguru n’Amajyepfo ubu hatahiwe Umujyi wa Kigali.
Umwihariko w’iyi Ntara mu irushanwa rya Miss Rwanda ni uko mu 2014 ari yo yaturutsemo Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2014.