AmakuruImyidagaduro

Iwacu Muzika Fest: Ibiciro n’abahanzi bazataramana na Diamond Platnumz byamaze kumenyekana

Mu gitaramo cya nyuma cy’iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival rimaze iminsi rizenguruka i gihugu hatumiwemo abahanzi batandukanye ariko umukuru watumiwe ni Diamond Pltanumz umaze kubaka izina rikomeye mu muziki wa Africa ndetse no hanz eyayo.

Mu bahanzi babanyarwanda bazafatanya n’iki cyamamare mu gutaramira abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki mu Rwanda ku wa 17 Kanama 2019 ni Intore Masamba, Bull Dogg, Bruce Melodie, Safi Madiba, Queen Cha, Nsengiyumva (Igisupusupu), Marina, Amalon , Sintex na Bushari.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera tariki 17 Kanama 2019. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya isanzwe na ho mu myanya y’icyubahiro itike izaba igura ibihumbi makumyabiri (20,000Frw), gusa abazagura amatike mbere bazayagura ibihumbi cumi na bitanu (15,000Frw).

Iwacu Muzika Festival ni iserukiramuco rya muzika ryatangijwe muri uyu mwaka wa 2019 aho EAP ifatanyije n’abaterankunga banyuranye bayobowe na BRALIRWA na MINISPOC nk’abaterankunga mukuru.

Abahanzi nyarwanda bazafatanya na Diamond Platnumz gususurutsa abakunzi b’umuziki i Kigali
Diamond Platnumz ubwo aheruka i Kigali muri gahunda yo kwamamaza ubunyobwa ‘Diamond karanga’
Diamond ubwo aheruka gutaramira abanyarwanda , aha n’i Nyamata

Twitter
WhatsApp
FbMessenger